Toya Wright wahoze ari umugore w’umuraperi Dwayne Michael Carter Jr benshi bazi nka Lil Wayne yeruye avuga ko umugore cyangwa umukobwa wese ukundana cyangwa uba warashakanye n’icyamamare ahora ku nkeke yo kurwana inkundura ahanganye n’ibizungerezi biba bishobora kwigarurira umugabo we.
Toya Wright yakundanye na Lil Wayne bakiri bato cyane dore ko uyu muraperi yamuteye inda ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko.
Icyashenguye uyu mugore kurusha ibindi, ni uburyo yatandukanye na Lil Wayne kandi yaramurwaniriye kuva bagitangira gukundana, ukoyahoraga ahanganye n’abakobwa b’ikimero cyiza babaga bashaka kwigarurira uyu muhanzi no kumushora mu ngeso mbi.
Mu kiganiro Toya Wright yagiranye na VLADTV yavuze ko intandaro yo gutandukana kwe na Lil Wayne nyuma y’imyaka 10 bari bamaranye nk’umugabo n’umugore ngo byaturutse ahanini ku kuba uyu muhanzi yari amaze kwamamara cyane umugore we akananirwa guhangana n’abagore n’inkumi bamwiziritseho.
Yagize ati “Ntibyari byoroshye. Nahoraga mpanganye n’abagore benshi. Nirukanwe mu ishuri kubera uburyo nahoraga ndwanirira uriya muraperi. Byari bigoranye cyane gukunda umuraperi muto wari ukunzwe mu mujyi. Yagiye akururana kenshi n’abakobwa bicuruza nyuma byose bikangarukira. Byari bisekeje cyane. Ni inkuru zisekeje. Igihe cyarageze mbona ko ngomba kuvanamo akanjye karenge”
Lil Wayne na Toya Wright babanye bakiri bato nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa w’impfura dore ko uyu mukobwa yari afite imyaka 14 gusa.
Nyuma y’ingorane Wright yagiye ahura nazo ku bwo gukundana na Lil Wayne, baje gufata umwanzuro wo kureka iby’urukundo bakibera inshuti zisanzwe ndetse bagakomeza gufatanya kurera umwana wabo.
Toya ati “Twaje gusanga bitazakunda dufatira hamwe icyemezo cyo kubireke kuko twashakaga ibintu bibiri kandi bitandukanye . Nkunda umuryango wanjye ndetse nkeneye no kwita ku mukobwa wanjye kurenza ibindi byose bihabanye cyane n’ubuzima Lil Wayne abamo.”
Nyuma yo gutandukana na Lil Wayne, Toya Wright yashakanye n’undi mugabo witwa Mickey Mephitz. Umwana yabyaranye na Lil Wayne witwa Reginae baracyafatanya kumurera nubwo batandukanye.
Umuraperi Lil Wayne na we ari mu rukundo n’umunyamideli witwa Christina Milian.
’Off Day’ indirimbo nshya ya Lil Wayne


















TANGA IGITEKEREZO