Safaree Samuels, umusore utunganya umuziki wamaze imyaka hafi 12 akundana n’umuhanzi w’icyamamare Nicki Minaj, arashaka kwiyahura nyuma y’uko umubano wabo uhagaze.
Nk’uko ikinyamakuru TMZ cyabitangaje, Safaree akomeje kwiyahuza ibiyobyabwenge no kubwira zimwe mu nshuti ze za hafi ko umuraperi Meek Mill ari we wamutandukanyije na Nicki Minaj.
Safaree akomeje gutangaza ko kuba yabaho adafite Nicki Minaj ari nk’igikomere gikomeye ndetse akumva ibyiza ari uko yava ku isi akipfira.
Mu kiganiro Nicki Minaj yagiranye na TMZ, yavuze ko nawe atorohewe no kubaho atari kumwe n’mukunzi we.
Ati “Sinzi uburyo nzabaho, mu myaka yose maze ndi icyamamare yamporaga hafi kandi akangira inama, n’inshuti zanjye zingira inama ariko kugeza ubu mba numva nkeneye kumva ibitekerezo bye”.
Yakomeje avuga ko nubwo batandukanye azakomeza kumwubahira icyo yari cyo mu buzima bwe.
Nicki yasobanuye ko yatandukanye na Safaree kubera akazi ke ko gukora umuziki, anashimangira ko iyo azaba kuba atari umuhanzi baba barashinze urugo kuko ari zo nzozi bifuzaga kugeraho kuva kera.
Safaree Samuels na Nicki Minaj ntibagiye berura ko batandukanye ariko ku tariki 13 Ukuboza 2014, nibwo uyu musore yeruye ko batandukanye nyuma y’imyaka 12 bakundana abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter .


















TANGA IGITEKEREZO