Sitti Abbas Mtemvu wari uherutse guhabwa ikamba rya Nyampinga wa Tanzania mu buryo bufifitse nyuma akaryamburwa yajyanwe mu nkiko kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera ku cyaha ashinjwa cyo gukoresha impapuro mpimbano.
Uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Miss Tanzania ku itariki ya 12 Ukwakira 2014, nyuma y’umunsi umwe byatahuwe ko yarihawe mu buryo bw’amanyanga dore ko yashatse impapuro mpimbano zigabanya imyaka ye mu rwego rwo gushaka uburyo ahatana.
Itangazamakuru rya Tanzania ryakomeje kumuvugiriza induru ananirwa guhangana naryo dore ko ryari rifite ibimenyetso simusiga bityo mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira afata umwanzuro wo kwiyambura ikamba ubuyobozi bwateguye iki gikorwa butaragira icyo bumukorera.
Nubwo yambuwe ikamba ndetse agasaba imbabazi Abanyatanzaniya bamufashe nk’indyarya, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarura ry’abaturage, Rita, cyatangaje ko cyakusanyije ibimenyetso bishinja uyu mukobwa icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano afatanyije n’abamwunganira mu mategeko ndetse akaba agiye kujyanwa mu nkiko ngo akurikiranwe.
Phillip Saliboko umwe mu bayobozi b’iki kigo, yabwiye ikinyamakuru Mwananchi ko ibimenyetso byose bamaze kubikusanya babishyikiriza ubugenzacyaha kugira ngo bukorere iperereza ryimbitse hanyuma Sitti Mtemvu ashyikirizwe ubutabera.
Ati “Akazi kacu(Rita) twakarangije, amanyanga Sitti yakoze yamenyekanye, ubu igikurikiyeho ni ugushyikiriza ibimenyetso urwego rubishinzwe ari rwo Polisi hanyuma rukemeza ikigomba gukurikiraho”
Ubuyobozi bwa Rita bwifashishije inararibonye mu mategeko ngo zigenzure ibimenyetso iki kigo cyakoze mu gutahura inzira zififitse uyu mukobwa yakoresheje abeshya ubuyobozi kugira ngo ahabwe icyemezo cy’amavuko kibeshya abateguye Miss Tanzania.
Mu byo uyu Sitti Mutemvu yabeshye harimo imyaka ye aho yari yatangaje ko afite 18 y’amavuko nyuma yo kwambikwa ikamba biza kumenyekana ko afite 26 kandi bitari byemewe ko umukobwa urengeje 25 yiyamamaza. Amaze kwambikwa iri kamba mu buryo bw’amanyanga yari yahawe miliyoni 18 z’amashiringi ya Tanzania nk’igihembo gikuru ndetse anemezwa nk’uwagombaga guhagararira iki gihugu muri Miss World 2015.


















TANGA IGITEKEREZO