Iryn Namubilu yatangaje ko yahinduye umujyanama nyuma yo gusanga, uwo bakoranaga ari we washyize ibiyobyabwenge mu gikapu cye, bikamuviramo gufatwa agafungwa ubwo yari mu Buyapani.
Urubuga UgandaOnline.net rwanditse ko Iryn yafashe iki cyemezo, nyuma gusanga musaza we ari nawe wari umujyanama ari we washyize ibiyobyabwenge mu gikapu cye bigatuma afungwa iminsi igera kuri 21.
Uwari umujyanama wa Iryn, aheruka kwemerera itangazamakuru ko yakoshereje Iryn ndetse anasaba imbabazi nubwo bitakuyeho kuba yashyizeho undi mujyanama mushya.
Nyuma y’iminsi mike, agarutse mu gihugu cya Uganda, Iryn agiye gukorana n’umujyanama mushya ari we “Balaam Barugahara”, usanzwe ukora ubucuruzi mu gihugu cya Uganda, ariko ngo akaba afite n’ubumenyi ku bijyanye na Muzika.
Balaam ubu yatangiye imirimo mishya yo gufasha no kwita ku umuhanzi Iryn Mubilu.
.



















TANGA IGITEKEREZO