Loalwa Braz yari afite imyaka 63 y’amavuko, yakunzwe cyane mu bihugu hafi ya byose kubera indirimbo yahimbye yitwa Lambada. Polisi yo muri Brazil yemeje ko uyu muhanzi yashizemo umwuka nyuma yo gutwikirwa mu modoka yari iparitse hafi y’urugo rwe mu Karere ka Saquerema hafi y’Umujyi wa Rio de Janeiro.

Umuhanzi Loalwa Braz yari umuyobozi mu by’amajwi mu itsinda ryitwa Kaoma ryamamaye mu Bufaransa mu myaka ya 1989. Iri tsinda ni naryo ryamufashije kuririmba ‘Lambada’ yasakaye Isi yose.

AFPl yatangaje ko ishami rya Polisi ya Brazil rishinzwe kuzimya inkongi rikimenyeshwa ko urugo rw’uyu muhanzi rwafashwe n’umuriro ryatabaye ariko rihageze ryasanze ari imodoka ya nyakwigendera yahiye, Loalwa Braz ntiyabashije gutabarwa kuko yari yamaze gukongoka.

Lambada ya Loalwa Braz yarakunzwe bikomeye ku Isi yose ndetse mu mwaka wa 2010 Jennifer Lopez yayifashishije mu guhimba indirimbo ‘On The Floor’ yakoranye na Pitbull, mbere y’aho mu 1998 itsinda Spice Girls ryayikoresheje mu ndirimbo ‘Spice Up Your Life’.

Uyu mugore yaririmbanye n’abahanzi bakomeye muri Brazil barimo Gilberto Gil na Caetano Veloso. Yabaye mu Bufaransa imyaka myinshi kuva mu 1980.

Lambada yatumye izina rya Loalwa Braz ryamamara