Impano y’intanga ngabo, Mark Lester yemeza ko yahaye Michael Jackson nk’impano kugira ngo abashe kugira urubyaro, nizo uyu mugabo uvuga ko ari se w’abana ba Michael ashingiraho avuga ko ashaka ko Paris Jackson yaza bakibanira.
Lester ubusanzwe ukina Filimi, yakomeje guhatiriza asaba gutunga uyu mwana wa Michael Jackson, ariko asabw n’umuryango wa Michael Jackson kenshi gukoresha ibizamini bya ADN arinamgira.nyamara bo bifuza kumenya ukuri kubo yita abana be.
Urubuga 7sur7, rwanditse ko uyu mugabo agaragaza ko ahangayikishijwe cyane n’uburyo Paris abayeho nyuma yo gushaka kwiyahura mu minsi yashize, bityo akifuza ko yaza bakibanira aho atuye mu bwami bw’ubwongereza.
Bitewe nuko yanze gutanga ibizamini bya ADN, bitangazwa ko abashinzwe kwita kuri Paris batamwemerera kwimuka akajya kuba kwa Lester, nubwo ngo ubusanzwe imiryango yombi ibanye neza.



















TANGA IGITEKEREZO