Irene Pancras Uwoya ‘Mama Krish’ uherutse gutandukana na Ndikumana Katauti yari amaze iminsi mu gahenge atagarukwaho mu binyamakuru gusa iyi nkuru ije ikurikirana n’indi imaze iminsi ivuga ko ‘atwite inda y’umwe mu bapasiteri amaze igihe acuditse na bo’.

Ikinyamakuru Wikienda cyatangaje ko havutse umwuka mubi hagati ya Asmah uvukana na Zarinah Hassan ‘Zari The Boss Lady’ nyuma y’uko uyu mukobwa yasuye umusore witwa Patrick Christopher ‘PCK’.

Uwoya ngo yahoze ari umukunzi wa Patrick Christopher ‘PCK’ gusa baje gutandukana buri wese aca ize nzira. Umwiryane n’ibibazo hagati ya Uwoya na Asmah wavutse mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2017 nyuma gato y’uko Patrick yari avuye kwakira uyu mukobwa ku kibuga cy’indege cya Julius Nyerere.

Patrick na Asmah bashyize video kuri Instagram berekana ko bari kumwe bava ku kibuga cy’indege, Irene Uwoya n’itsinda rye ngo bahise bafata urugendo babasanga mu rugo bararugota maze batera amabuye hejuru y’inzu.

Uyu musore yahamirije iki kinyamakuru ko ‘Uwoya n’abari bamuherekeje bateye amabuye hejuru y’inzu’, ngo yabikoze nk’ikimenyetso cy’uko atishimiye uyu mukobwa usigaye afitanye ubumwe na Patrick.

Patrick yagize ati “Ni ukuri Uwoya yahoze ari umukunzi wanjye ariko twaje gutandukana ambwira ko azakoresha uko ashoboye akantandukanya n’umukobwa nzagirana na we umubano. Muri iryo joro maze kwinjira mu rugo n’umukunzi wanjye [murumuna wa Zari] nibwo ibyo bibazo yabiteje.”

Yongeyeho ati “Yaje ari kumwe n’itsinda rye, Uwoya yateye amabuye anateza imvururu mu rugo rwanjye ndetse na camera za CCTV[zicunga umutekano] zirabyemerakana uko byagenze. Kugeza ubu ntabwo nzi icyo uyu mugore ashaka iwanjye mu by’ukuri.”

Asmah murumuna wa Zari amaze iminsi mu makimbirane na Uwoya bapfa umusore. Photo/GPL
Asmah murumuna wa Zari amaze iminsi mu makimbirane na Uwoya bapfa umusore. Photo/GPL

Uwoya ushinjwa gutera amabuye mu rugo rw’abandi yabyamaganiye kure avuga ko ibyo ashinjwa ari impuha ndetse ko amaze iminsi aba muri Kenya bitandukanye n’uko hari amakuru amushinja ko yari i Dar es Salaam mu mpera z’icyumweru gishize.

Yagize ati ‘Ntabwo ari ukuri ndetse ntabwo ndi muri Tanzania, ubu ndi i Nairobi, mubwire uwo musore andeke ahubwo nzamufungisha.”

Mu minsi yashize nabwo byatangajwe ko Irene Uwoya yagiranye amakimbirane n’umukobwa uzwi cyane muri Tanzania witwa Kibonge Sexy nabwo bapfa umusore, gusa byahishuwe ko uwo barwaniye ari uyu Patrick usigaye akundana na murumuna wa Zari.

Irene Uwoya yahakanye aya makuru amuvugwaho ko yarwaniye umusore. Photo/GPL
Irene Uwoya yahakanye aya makuru amuvugwaho ko yarwaniye umusore. Photo/GPL