00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Wake Me up’ ya Avicii ni yo ndirimbo y’ibihe byose kuri Shazam

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 12 December 2014 saa 03:08
Yasuwe :

Indirimbo ‘Wake Me Up’ ikomeje guca agahigo mu zishakishwa cyane kuri Shazam aho abakoresha telefone basaga miliyoni 19 bayishakishije.
Kugeza ubu niyo iri ku mwanya wa mbere mu zashakishijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho(application) rya Shazam aho umuntu uyifite muri telefone ye abasha kuyikoresha akamenya imyirondoro y’indirimbo iri gucurangirwa hafi ye.
‘Wake Me Up’ ikurikiwe na “Blurred Lines” ya Robin Thicke’s afatanyije na T.I ndetse na Pharrell Williams, yashakishijwe (…)

Indirimbo ‘Wake Me Up’ ikomeje guca agahigo mu zishakishwa cyane kuri Shazam aho abakoresha telefone basaga miliyoni 19 bayishakishije.

Kugeza ubu niyo iri ku mwanya wa mbere mu zashakishijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho(application) rya Shazam aho umuntu uyifite muri telefone ye abasha kuyikoresha akamenya imyirondoro y’indirimbo iri gucurangirwa hafi ye.

‘Wake Me Up’ ikurikiwe na “Blurred Lines” ya Robin Thicke’s afatanyije na T.I ndetse na Pharrell Williams, yashakishijwe inshuro zigera kuri miliyoni 18, “Let Her Go”ya Passenger yashakishijwe inshuro zigera kuri miliyoni 15 naho “Rather Be”ya Clean Bandits’s na Jess Glynne zikaba zimaze gushakishwa inshuro miliyoni 14.

Nk’uko Billboard ibitangaza, abahanzi bafite indirimbo zashakishijwe cyane kugeza mu nshuro zigera kuri miliyoni 15 bateganyirijwe ibihembo bizategurwa n’uruganda rwa Cristaux.

Uretse indirimbo zashakishijwe cyane kuri Shazam, Justin Beiber na we yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wavuzwe cyane kuri Twitter(Most Tweeted Artist) kurusha abandi. Uyu muhanzi afite abamukurikira bakabakaba miliyoni 58, akaba amaze kwandikaho ubutumwa (tweets) ibihumbi 28.

Shazam ni uburyo bw’ikoranabuhanga rya telefone (application) aho umuntu abasha kumva indirimbo akamenya izina ryayo cyangwa iyo bisa mu mudiho. Ni uburyo bwavumbuwe na Chris Barton, Philip Inghelbrecht, Avery Wang na Dhiraj Mukherjee mu mwaka w’1999.

Avicii asanzwe ari umu DJ akana na Producer ukomeye ku Isi

Shazam ikoreshwa byibuze inshuro miliyoni 100 ku kwezi, kugeza ubu imaze gushakishwaho indirimbo miliyari 15.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages