00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Weasel afungiye i Juba azira umukobwa

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 25 November 2014 saa 10:21
Yasuwe :

Umuhanzi Weasel wo mu itsinda rya Good Life afungiye mu Mujyi wa Juba aho yari yagiye gukorera ibitaramo na mugenzi we Radio na we wafunzwe amasaha make azira kugonga umunyamaguru.
Weasel ari mu buroko aho akekwaho kuba yarashutse umwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka y’ubukure ngo baryamane nubwo yatawe muri yombi ataragera ku ngingo nyamukuru.
Nk’uko ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda cyabitangaje, nyuma y’igitaramo cya nyuma Good Life yakoreye i Juba, Weasel yahuye n’umukobwa w’umwe (…)

Umuhanzi Weasel wo mu itsinda rya Good Life afungiye mu Mujyi wa Juba aho yari yagiye gukorera ibitaramo na mugenzi we Radio na we wafunzwe amasaha make azira kugonga umunyamaguru.

Weasel ari mu buroko aho akekwaho kuba yarashutse umwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka y’ubukure ngo baryamane nubwo yatawe muri yombi ataragera ku ngingo nyamukuru.

Nk’uko ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda cyabitangaje, nyuma y’igitaramo cya nyuma Good Life yakoreye i Juba, Weasel yahuye n’umukobwa w’umwe mu baherwe bo muri uyu Mujyi amusaba ko bajyana mu cyumba cya B12 mu macumbi ya Ritex aho uyu muhanzi yari acumbitse.

Kubera kubyarwa n’umuherwe, uyu mukobwa ntiyabonaga uko ahura n’abasore kuko yari afite abarinzi aho yajyaga hose. Nyuma y’iki gitaramo uyu mwana yacitse abamurinda baramubura , bamushakira hasi kubura hejuru baza kumusangana n’uyu muhanzi mu cyumba cya hoteli yabagamo bamuta muri yombi ubwo.

Weasel bakimara kumugwa gitumo, yabasabye ko baca inkoni izamba ibyabaye bikagirwa ibanga ndetse na se w’umukobwa ntabimenye ariko ntacyo byatanze kuko yahise ajyanwa mu buroko.

Weasel ari mu buroko nyuma yo kurekurwa kwa mugenzi we Radio na we wafunzwe nyuma yo kumufatana n’umuhanzi Silver X wo muri Sudani wagonze umunyamaguru.

Radio na Weasel bagiye muri Sudani y’Epfo ku butumire bwa One nation Entertainment yari yateguye ibitaramo bikomeye i Juba ari naho bahuriyemo n’uyu muhanzi Silver X umwe bamamaye kurusha abandi muri iki gihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages