Samira Tumi umukunzi wa Douglas Sseguya uzwi mu muziki nka Weasel yibarutse imfura yabo, aba uwa 35 uyu muhanzi abyaye ku bagore 24 batandukanye.
Uyu mukunzi wa Weasel yibarutse umuhungu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2015 mu bitaro bya International Hospital Kampala.
Uyu ni we mwana wa mbere Weasel abyaranye na Samira Tumi gusa hari andi makuru avuga ko afite abandi 34 yabyaranye n’abagore 24 batandukanye.
Uyu mwana Weasel na Samira Tumi umwana wabo bamwise Dylan Douglas Seguya Jr.
Uyu mwana amaze kuvuka Chameleone yanditse kuri Facebook ashimira murumuna we Weasel na Samira bibarutse imfura.
Yagize ati “Urakaza neza Dylan Douglas Seguya Jr kandi ndabashimiye Weasel na Samira ku bw’uyu mwana wavutse. Nta byishimo birenze kubona uyu mwana uvuye ku musaruro w’urukundo rwanyu mwembi. Imana ikomeze irinde umuryango wanyu kandi ikomeze ibere itara ahazaza hanyu. Nzahora namwe iteka. Turabakunda”
Chameleone yashimiye murumuna we wibarutse nyuma y’iminsi yari ishize badacana uwaka.



















TANGA IGITEKEREZO