Wema Isaac Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006/2007 kuri ubu umaze gushinga imizi muri Sinema ya Tanzania yeruriye itangazamakuru ko ari we wafashe iya mbere mu guhagarika urukundo rwe na Diamond ku bw’impamvu ze bwite atashatse gusobanura byimbitse.
Mu kiganiro Miss Wema Sepetu yagiranye n’ikinyamakuru Amani, yabanje kunyomoza ibinyamakuru bimaze iminsi bitangaza inkuru we yise impuha bivuga ko yatandukanye na Diamond kubera umukobwa wo muri Uganda witwa Zarinah Hassan ‘Zari’ wigaruriye uyu musore muri iyi minsi. Yahakanye yivuye inyuma kandi amakuru avuga ko batandukanye ku bwo gucana inyuma.
Wema Sepetu yavuze ko ari we wasabye Diamond ko bahagarika ibyo gukundana akabanza agashyira gahunda ze ku murongo yazumva atekanye akaba ashobora kuzongera gusaba uyu muhanzi bagasubukura umubano naramuka atarabona undi mukobwa.
Uyu mukobwa benshi bita ‘Beautiful Onyinye’ muri Tanzania, yasobanuye neza ko yahaye Diamond ikiruhuko ngo abanze asubize ubwonko ku gihe anakore umuziki we neza nta nduru itangazamakuru rimuzanaho kubera urukundo rwebo.
Wema Sepetu yaciwe intege no guta igihe aha umukunzi we ikiruhuko
By’umwihariko, Wema yemeza ko hari byinshi bimuteza imbere atakoraga kubera gutekereza cyane kuri Diamond kandi ngo nta gahunda bari bafite yo guhita barushingana, kuri we yabifataga nko guta igihe nyamara yagakwiye gukora ibimwungukira akazishora mu rukundo atekanye.
Abajijwe igihe iki kiruhuko yahaye Diamond kizarangirira, Wema yaruciye ararumira yanga kugira icyo abivugaho.
Nubwo hari ibinyamakuru bishimangira ko Zarinah Hassan ‘Zari’ wasenye urukundo rwa Wema na Diamond, uyu mukobwa yabihakaniye kure avuga ko imishinga uwari umukunzi afitanye n’uyu mukobwa w’umuherwe muri Uganda ayizi kuva kera bagikundana.
Ati, “Ndashaka abantu ko bamenye imishinga ya Diamond na Zari nyizi. Ni inshuti zisanzwe kandi ibyo bapanga byose nsanzwe mbizi kuva na mbere”
Diamond yakiriye ate ikiruhuko yahawe?
Abazwa uko yakiriye ikiruhuko Wema yamuhaye, Diamond yagize ati “Dah! Mbuze icyo mvuga aho ngaho! Aho ndumva Wema ari kubaha ibisubizo bimeze nka politiki. Simbasha gusubiza icyo mbajijwe cyose , kandi burya umuntu afite uburenganzira bwo kudasubiza ibibazo byose.”
Diamond yunze mu rya Wema ashimangira ko nta rukundo ruri hagati ye na Zari. Ati “Njyewe natandukanye na Wema, Zari ni inshuti yanjye, mureke umushinga dufite urangire”
Ni kenshi Diamond yagiye atandukana na Wema Sepetu ndetse bakajya mu itangazamakuru baterana amagambo nyuma bakaza gusubukura umubano.
Nyuma yo gutandukana n’uyu mukobwa Diamond yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ntampata Wapi’ ndetse akaba yitegura kuza gutaramira Abanyarwanda ku itariki ya 1 Mutarama 2014.
Reba indirimbo nshya ya ’Diamond’:


















TANGA IGITEKEREZO