Noël Ngiama Makanda benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Werrason yafatiwe mu Bufaransa afite amafaranga y’amahimbano ahita atabwa muri yombi gusa yaje kurekurwa ubu afungishijwe ijisho.
Nk’uko ikinyamakuru Oeil d’Afrique cyabitangaje, Werrason yafashwe mbere gato yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika . Uyu muhanzi yafatanwe amayero 100 y’amahimbano Polisi yo mu Bufaransa ihita imuta muri yombi nyuma yisobanuye baza kumurekura, afungishwa ijisho mu mujyi wa Paris.
Werrason yagiye mu Bufaransa afite gahunda yo kurangiza indirimbo zigize album ye « Flèche ingeta » yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere. Umwe mu bashinzwe kurinda umutekano wa Werrason yemereye iki kinyamakuru ko Polisi y’u Bufaransa yafunze uyu muhanzi kubera aya mafaranga y’amahimbano.
Ku rundi ruhande, Adt Yanki Mpuy umuvugizi wa Werrason yahakanye aya makuru y’ifungwa ry’umukoresha we ashimangira ko ari ibihuha abaturage bo muri Congo bari gukwirakwiza bashaka kumwicira izina gusa.
Adt Yanki Mpuy ati “Murabizi twebwe abanye-Congo gutangaza amakuru atari yo twabigize umuco. Ntabwo bishoboka ko nk’umuhanzi ukomeye nka Werrason yatunga amafaranga y’amahimbano. Mbisubiyemo ntabwo bishoboka. Ejo tuzajya muri Amerika aho Werrason yatumiwe. Twamaganye ibihuha byose bivugwa ku muhanzi Werrason”



















TANGA IGITEKEREZO