Umuhanzi Will.i.am yamaze gutangaza ko agiye gusubira mu ishuri ndetse akaba yifuza ko abafana be batarangije amashuri nabo basubira ku ntebe y’ishuri, yanatangaje ko aziga ibijyanyen’Ubugenge.
Amakuru dukesha 7sur7 aravuga ko umuhanzi Will.i.am wo mu Gihugu cy’Ubwongereza agiye gusubira mu ishuri mu rwego rwo gushishikariza abafana be bacikirije amashuri kurisubiramo. Will.i.am yatangaje ko kumenya ibijyanye n’ikoranabuhanga, siyansi na tekinoloji abona bifasha umuntu wese wabyize kuba yahindura ubuzima bwiza by’umwihariko urubyiruko ruba mu mazu yarwo mato mato bita Ghettos.
Will I.am Yagize ati:“ Niba uba muri ghetto kandi ushaka guhindura ubuzima bwawe n’ ubw’umuryango wawe kandi ushaka ko ubuzima bwawe muri ghetto bwagenda neza uzige amasiyansi. Mugerageze mube nka Mark Zuckerberg(umuyobozi wa facebook ku isi), Bill Gates na Steve Jobs”.
Will.i.am yemeza ko siporo n’umuziki ari ingenzi ku buzima bw’umuntu gusa abakoze facebook na twitter nabo ngo asanga barimo guhindura ubuzima bw’isi.
Uyu muhanzi yizeye neza ko, abafana be nibamara kumenya ko yicaye ku ntebe y’ishuri, nabo bazamukurikiza ndetse bakiga ibijyanye na siyansi.



















TANGA IGITEKEREZO