Abakinnyi ba filime Will Smith n’umugore we Jada Pinkett Smith, mu mpera z’icyumweru gishize bajyanye n’umukobwa wabo kwishimisha muri Hawaï, nyuma y’ibihuha bivuga ko bagiye gutandukana kubera gucana inyuma.
Nyuma y’ibibuha bimaze amezi atari make bicicikana mu itangazamakuru ko Will Smith w’imyaka 45 n’umugore we Jada Pinkett Smith w’imyaka 42 bari mu nzira zo gutandukana kubera gucana inyuma, bagaragaye bishimanye cyane bagaragaza ko bakiri mu rukundo.
Byinshi mu bitangazamakuru byo ku mugabane w’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byiatangazaga ko Will Smith aca inyuma Jada Pinkett akigira mu bandi bagore ndetse bikaba byarateye uyu mugore bafitanye abana babiri na we gushaka abandi bagabo. Byavuzwe cyane ko Will Smith n’umugore we basigaye barara mu byumba bitandukanye ntibanahurire ku meza gusa aba bombi berekanye ko nta kibazo na gito bafitanye.
Daily mail dukesha iyi nkuru, ivuga ko aya makuru ba nyir’ubwite bakomeje kuyanyomaza ndetse muri iyi minsi bakaba basigaye bagaragara ahantu hatandukanye bari kumwe bishimanye.
Uyu muryango umaze iminsi uvugwaho ibibazo dore ko no mu minsi ishize umukobwa wabo w’imyaka 13 y’amavuko witwa Willow Smith , yafotowe aryamanye n’umusore w’imyaka 20 y’amavuko, ibi bikaba byaratumye aba babyeyi bafatwa nk’abatita ku bururere bw’abana babo,bivugwa ko afite imyitwarire idahwitse.



















TANGA IGITEKEREZO