Uyu musore yatangiye kwiyitirira uyu muhanzi mu mwaka wa 2014, yatangiye abeshya ko afitanye umubano wihariye na Justin Bieber ubundi agategeka inkumi ibyo zimukorera kugira ngo azabahuze.
Mu mwaka wa 2014, Bryan Asrary yakurikiranaga cyane Instagram ya Justin Bieber agacunganwa n’abakobwa bandikaho ibitekaga ibitekerezo ku mafoto y’uyu muhanzi agahita abandikira ubutumwa[direct message] kuri uru rubuga abamenyesha ko nibamwitwaraho neza azabafasha bagahura na Bieber.
TMZ yatangaje ko Bryan Asrary yabanje kwandikira umwana w’imyaka icyenda amubwira ko ari inkoramutima ya Justin Bieber, umukobwa yarabyemeye ndetse batangira urugendo rwo gukora ibiganiro biganisha ku gushakisha uburyo yazabahuza bigeze nyuma umusore ategeka umukobwa ko yamwoherereza amafoto yambaye ubusa.
Uyu mukobwa yageze igihe arabyemera yifotoza yambaye ubusa amwoherereza amafoto y’ubwambure bwe. Uko iminsi yashiraga indi igataha niko Asrary yakomezaga gusaba uyu mwana ko amuha andi mafoto mashya, rimwe yarabyangaga akamutera ubwoba ko ayo yamuhaye mbere azayashyira hanze.
Mu mwaka wa 2016 Asrary yongeye kwandikira uyu mukobwa amusaba ko yamuha andi mafoto y’ubwambure yabyanga akamwandagaza, umwana byamuteye ubwoba cyane abibwira nyina. Uyu mubyeyi yahise yitabaza polisi ishakisha uyu musore imuta muri yombi.
Polisi ngo yakoze iperereza kuri Asrary isanga hari abandi bakobwa benshi bamwohererezaga amafoto bambaye ubusa nyuma yo kubashyiraho igitutu no kubabwira ko azabagirira nabi.
Asrary agomba kuburanishwa ku byaha ashinjwa birimo kotsa igitutu abana bato, gufata ku ngufu, gushishikariza abakobwa bato ubusambanyi n’ibindi byaha bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO