Leyla Ghobadi, umunyamiderikazi w’imyaka 24 uturuka mu gihugu cya Canada yatangarije Star Magazine ko yagiranye imibonano mpuzabitsina na Kanye West nyuma y’aho atangiye kugaragaza urukundo rukomeye na Kim kadarshian wari unatwite inda ye.
Leyla yasobanuye ko umubano we na Kanye West watangiye muri Nyakanga 2012. Yagize ati “Ndabizi ko bishobora gusenya umubano wa Kanye West n’umugore we, birababaje pe! Ariko nanjye ndi Kim Kardashian nakwifuza kumenya inkuru nk’iyo.”
Yavuze ko bwa mbere Kanye yaramutumiye mu cyumba yararagamo muri hoteli kuko yari yamubonye abyina mu kabyiniriro i Atlantic city. Leyla yavuze ko yabanje kwanga ariko Kanye West ntibimuce intege. Yaje kongera kumutumira i Montreal mu gitaramo nyuma yaho amutumira no mu cyumba cye.
Nk’uko Leyla yakomeje abivuga, ngo yabajije kanye West impamvu yifuza kuryamana nawe kandi akundana na Kardashian, Kanye amusubiza ko atamukunda ahubwo aba yiyamamaza. Nibwo Leyla yahise yemera nuko bararyamana.
Yanavuze kandi ko umubano wabo utagarukiye aho, kuko ngo mu Kwakira 2012, Leyla na kanye West bongeye kubonana igihe yari muri Newyork Kadarshian we ari Miami.
Leyla kandi akomeza avuga ko no mu mpera z’icyumweru gishize Kanye West yashatse ko bongera kubonana ariko arabyanga kuko azi ko umugore we utwite abura ukwezi kumwe gusa ngo abyare.
Umuvugizi w’umuryango wa Kadarshian yahakanye iyo nkuru avu ko ari ikinyoma, n’ubwo Kanye West ku ruhande rwe atifuje kugira icyo atangaza.



















TANGA IGITEKEREZO