Ivan Semwanga yari umunyemari uzwi cyane muri Uganda gusa izina rye ryashinze imizi muri Afurika y’Uburasirazuba ahanini kubera urukundo rwe na Zari. Yitabye Imana ku wa 25 Gicurasi 2017, yaguye muri Afurika y’Epfo azize indwara yo guturika imitsi yo mu mutwe.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 5 Gicurasi 2018, Zari yongeye gushyira ubutumwa kuri Instagram avuga ku ntimba yatewe n’urupfu rwa Ssemwanga. Yanakomoje kuri nyina [Halima Matovu Hassan] witabye Imana mu gitondo cyo ku wa 20 Nyakanga 2017.
Yagize ati “Ntibyoroshye kwiyumvisha ko umwaka ugiye gushira Imana iguhamagaye, bindi hafi nk’ejo hashize. Nta munsi washira ntabasengeye na mama. Mukomeze kuruhukira mu mahoro.”
Yakomoje ku ifoto ya Ssemwanga mu bakimara kubyarana imfura yabo, ati “Mu kuri, twaturutse kure. Hano Don yari ateruye Pinto (ubu ni umusore w’ibigango) […] Urakumbuwe.”
Benshi mu basubije ubutumwa bwa Zari bamukomeje bamusaba kuzaha umurage mwiza abana yasigiwe na nyakwigendera, mu bindi bitekerezo abwirwa ko atari akwiye kugirana umubano uwo ari wo wose na Diamond kandi yari afite umugabo umukunda bagombaga kwishimana akiriho.
Zari na Ssemwanga babanye imyaka icumi nk’umugore n’umugabo babyarana abana batatu ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy. Nyuma umugore yagiranye umubano na Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika.
Nyakwigendera akiriho, mu bihe bitandukanye wasangaga umugore ashaka kububaha mu buryo bumwe, ariko buri wese agashaka kumwiharira nubwo byarangiye Diamond amwegukanye.
Urukundo rwa Zari na Diamond rwashyizweho akadomo ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana [Saint Valentin]. Icyo gihe, Zari yavuze ko yasize Diamond ku bwo kunanirwa kwihanganira gucibwa inyuma, ari nabyo byatumye bamwe bamubwira ko yari yarayobye ubwo yatangazaga ko akibuka Ssemwanga babanye mbere.



















TANGA IGITEKEREZO