Urukundo rwa Zari na Diamond rwashyizweho akadomo ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana [Saint Valentin] biturutse ku mahitamo y’uyu mugore wavuze ko yasheshe uwo mubano ku bwo kunanirwa kwihanganira gucibwa inyuma, undi avuga ko yari yaramuburiye kwitegura kuzamubonana n’abagore benshi bitewe n’umwuga akora.
Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Snapchat, Zari yagize ati “Ndi njyenyine ku bw’amahitamo. Urutonde rw’abagabo bategereje ko dukundana ni igitangaza gusa ndi kuryoherwa n’ubuzima ku giti cyanjye none aha. Niba niteguye nzafungurira irembo undi muntu mu buzima bwanjye gusa ubu ni njye n’abana banjye gusa.”
Yakomeje avuga ko mu byo atekereza gukora muri uyu mwaka hatarimo gushaka undi musore ahubwo afite intego yo gufungura ikigo cyo ku rwego rukomeye mu bijyanye no gucuruza amafunguro no kuyagemura, ibyo yizeye ko azageraho ku bw’amasengesho no gukora cyane.
Kuva Zari yatandukana na Diamond nta musore uzwi baravugwaho kugirana umubano wihariye.
Umuririmbyi witwa Ringtone Apoko ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Kenya ni we wigeze kwerura agatangaza ko agomba kwegukana Zari akamuhoza amarira yarize kubera Diamond.
Ringtone Apoko yabwiye Diamond ko atari umugabo wari ukwiriye Zari, areshya uyu mugore amuhamiriza ko yamaze gutegura ubushyo bw’inka zo gutanga mu muryango we ndetse akaba yaranamuteguriye inzu we n’urubyaro rwe azabatungiramo nubwo undi atigeze agira icyo abivugaho.
Zari wemeje ko muri iki gihe ashakisha n’abagabo benshi amaze kwibaruka abana batanu barimo uwitwa Pinto, Quincy na Didy yabyaranye na nyakwigendera Ivan Ssemwanga ndetse n’abandi babiri Nillan Dangote na Latifah Dangote yabyaye kuri Diamond.



















TANGA IGITEKEREZO