00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beyonce yafotowe amafoto ahamya ko atwite

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 8 January 2012 saa 12:39
Yasuwe :

Kuva mu Kuboza, aho ibihuha by’uko Beyonce atwite byatangira guhwihwiswa, Beyonce ntiyari yagaragara mu ruhame. Ubu noneho, hagaragaye amafoto yafashwe kuwa 7 Mutarama 2012, ubwo Beyonce yari asohotse mu biro ari kume n’umucungira umutekano.
Kuri aya mafoto yashyizwe hanze na Dailymail, Beyonce agaragaza koko ko atwite. Yari yambaye ipantaro y’ikoboyi Jeans n’agakoti gatwikirije furari.
Uku gutwita kwa Beyonce w’imyaka 30, guherutse kwemezwa na murumuna we Solange wari wanditse ku rubuga (…)

Kuva mu Kuboza, aho ibihuha by’uko Beyonce atwite byatangira guhwihwiswa, Beyonce ntiyari yagaragara mu ruhame. Ubu noneho, hagaragaye amafoto yafashwe kuwa 7 Mutarama 2012, ubwo Beyonce yari asohotse mu biro ari kume n’umucungira umutekano.

Kuri aya mafoto yashyizwe hanze na Dailymail, Beyonce agaragaza koko ko atwite. Yari yambaye ipantaro y’ikoboyi Jeans n’agakoti gatwikirije furari.

Uku gutwita kwa Beyonce w’imyaka 30, guherutse kwemezwa na murumuna we Solange wari wanditse ku rubuga rwa Twitter avuga ko ahimishwa na mukuru we utwite nyuma yo kubonana nawe.

Uyu mwana uzavuka wamaze kwitwa Tiana May Carter, azaba ari imfura ya Beyonce na Jay-Z, w’imyaka 42. Azaba abaye kandi umwuzukuru wa kabiri wa Tina and Mathew Knowles (se na nyina wa Beyonce) batandukanye burundu.

N’ubwo Beyonce we agejeje ku myaka 30 atarabyara, murumuna we Solange Knowless afite umuhungu w’imyaka 7 witwa Daniel Smith JR.

Dore amafoto:

Imwe mu mafoto agaragaza ko atwite
Beyonce asohotse muri office nyuma y'uko hahwihwiswa ko yabyaye
Beyonce, ugaragaza ko atwite acungiwe umutekano
Beyonce agenda yigengesereye kubwo gutwita

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages