Umunyamerikakazi Beyonce Knowless yakoreye amashusho y’indirimbo ye mu cyumba cy’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatanu 17 Kamena 2012, mu rwego rwo gutegura indirimbo izakoreshwa mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ikiremwa muntu.
Beyoncé yasubiyemo indirimbo ye yo muri 2011 yitwa “I was here” yanditswe na Dianne Warren, igizwe n’amashusho agaragaza ibiza ku Isi ndetse n’abakora ibikorwa by’ubutabazi barokora abantu.
Beyoncé na Warren bahaye iyi ndirimbo Umuryango w’Abibumbye ngo uyikoreshe mu gikorwa cyawo cy’ubukangurambaga mu gushishikariza abatuye Isi kwita ku bari mu kaga gaterwa n’ibiza bitandukanye.
Uyu muhanzi mu njyana ya Pop yagize ati “uyu munsi wo kurengera ikiremwa muntu ni akanya keza kuri twese ngo tugire icyo dukora”.
Umunsi mpuzamahanga wo kurengera ikiremwa muntu washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2008 mu rwego rwo kwibuka ibitero by’ibisasu byibasiye Canal Hotel i Baghdad muri 2003 bihitana abakozi ba LONI 22 maze abandi barenga 150 barakomereka.



















TANGA IGITEKEREZO