00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CBS yihanangirije abazitabira Grammy Awards ko nta wemerewe kugaragaza amabere

Yanditswe na

Ornella Munezero

Kuya 8 February 2013 saa 10:10
Yasuwe :

Televiziyo y’Abanyamerika ya CBS yerekana itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards biri kuba, irasaba umugore wese uzitabira uwo muhango kuzambara akikwiza ntiyerekane imiterere y’umubiri we nk’uko byakunze kugaragara mu birori nk’ibi byahise.
Ibi biraterwa n’uko hari abakunze kwambara imyamboro igaragaza ibice by’umubiri wabo bashaka ko abantu babibazaho cyangwa kugira ngo n’itangazamakuru rigire ibyo ribandikaho, hakaba hatangwa urugero ku bahanzi Katy Perry, Rihana n’abandi bafite (…)

Televiziyo y’Abanyamerika ya CBS yerekana itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards biri kuba, irasaba umugore wese uzitabira uwo muhango kuzambara akikwiza ntiyerekane imiterere y’umubiri we nk’uko byakunze kugaragara mu birori nk’ibi byahise.

Ibi biraterwa n’uko hari abakunze kwambara imyamboro igaragaza ibice by’umubiri wabo bashaka ko abantu babibazaho cyangwa kugira ngo n’itangazamakuru rigire ibyo ribandikaho, hakaba hatangwa urugero ku bahanzi Katy Perry, Rihana n’abandi bafite imyambarire ikunze kwibazwaho.

Katy Perry na we ari mu bafite imyambarire ikemangwa
Rihanna kugaragaza ibice by'umubiri we ntacyo bimubwiye nubwo hari igihe bimutera isoni

CBS itangaza ko iki ari ikibazo gikomeye, ikanaburira abari n’abategarugori ko gushyira imyanya ndangamiterere yabo nk’amabere, ikibuno n’ahandi ku karubanda atari byiza kandi bitemewe muri uyu muhango utegerejwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages