Umuriribyikazi Celine Dion yakuyemo isutiye (umwenda ufata amabere), kugira ngo ifoto ye ikunde ijye mu kinyamakuru V magazine.
Amakuru dukesha urubuga Daily mail, rutangaza ko Celine Dion yatinyaga mbere gukuramo imyenda mu ruhame, kuko byari bitandukanye ni uko yatekerezaga, ariko ngo yishimiye ko noneho yabashije kubikora.
Uyu muhanzi kazi w’imyaka 44 ukomoka muri Canada , utajyaga akunda kwiyambura, yakomeje atangaza ko kuba yakuyemo isutiye akifotoza atari ubusazi, kuko buri gihe akora ikintu cyose afite impamvu.
Umuhanzi Celine Dion, wabaye icyamamare muri muzika, atangaza ko ubuzima bwe bumeze nk’ igitabo gifunguye, akaba ariyo mpamvu afite abakunzi benshi.
Celine abajijwe iby’uburwayi bwa Kanseri bw’umubago we, Rene Angeli, yagize ati “Kuri njye kuvuga ko umugabo wanjye afite indwara ya kanseri, ko bitugora kubyara cyangwa ibindi bibazo byose mpura na byo numva nta kibazo kirimo, reka ahubwo abantu bamenye Celine wa nyawe”.
Celine Dion, kandi yagize icyo avuga ku muziki we aho usa n’utakigaragara, ati “ibyo nabitekerezaga ntaraba umubyeyi, ariko aho nabereye umubyeyi sinibaza impamvu nahora ndi umuhanzi ugezweho, ngo mpatanire ibihembo, nta kintu nifuza cyangwa ntegereje mu muziki usibye kugira umugisha nk`umubyeyi mu buzima bwanjye bwose busigaye, kuko umuryango wanjye ngomba kuwitaho cyane.”



















TANGA IGITEKEREZO