Chris Lighty, umunjyanama wa P.Diddy na 50Cent, bamusanze yapfiriye mu nzu yari atuyemo muri New-york.
Nk’uko igitangazamakuru TMZ cyabitangaje, ngo Lighty birashoboka ko yiyahuye yirashishije isasu mu bwonko, Icyamuteye kwiyahura ngo byatewe ni uko aherutse gutandukana n’uwo bashakanye hakiyongeraho n’ibindi bibazo yari afite by’umutungo utari wifashe neza.
P.Diddy yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Chris Lighty abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “uruhukire mu mahoro Chris Lighty. Yari inshuti yanjye ikomeye, na n’ubu sindabyumva”
Mariah Carrey nawe wababajwe n’urwo rupfu, yatangaje ko asabira umuryango ku assize ku Mana.
Si aba gusa kuko hari n’abandi barimbyi benshi b’ibyamare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagiye berekana agahinda batewe n’urupfu rwa Chris Lighty, babinyujije kuri Twitter nka Rihanna, Marry J Blige, 50 Cent na Nicky Minaj.
Nyakwigendera Chris Lighty asize abana babiri.



















TANGA IGITEKEREZO