Ikinyamakuru Forbes cyagaragaje urutonde rw’umwaka wa 2012 rw’abahanzi bahembwe neza kurusha abandi.
Ku isonga haza Dr Dre wahembwe miliyoni 110 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zirenga 72 na miliyoni magana atandatu ushyize mu manyarwanda. Aya yose yayakoreye mu mwka wa 2012 gusa.
Abandi bahanzi bakurikiraho ni Roger Waters, Elton John na U2.
Dore urutonde rurambuye rw’abahanzi bahembwe neza muri 2012 (mu madolari)
01. Dr Dre - miliyoni 110
02. Roger Waters - miliyoni 88
03. Elton John - miliyoni 80
04. U2 - miliyoni 78
05. Take That - miliyoni 69
06. Bon Jovi - miliyoni 60
07. Britney Spears - miliyoni 58
08. Paul McCartney - miliyoni 57
08. Taylor Swift - miliyoni 57
10. Justin Bieber - miliyoni 55
10. Toby Keith - miliyoni 55
12. Rihanna - miliyoni 53
13. Lady GaGa - miliyoni 52
14. Foo Fighters - miliyoni 47
15. Diddy - miliyoni 45
15. Katy Perry - miliyoni 45
17. Kenny Chesney - miliyoni 44
18. Beyoncé - miliyoni 40
19. Red Hot Chili Peppers - miliyoni 39
20. Jay-Z - miliyoni 38
21. Coldplay - miliyoni 37
22. Adele - miliyoni 35
22. Kanye West – miliyoni 35
24. Michael Bublé - miliyoni 34
25. Sade - miliyoni 33
Rihanna akomeje gushyira hanze amafoto y’ibanga ye na Chris Brown hanze
Rihanna nta na kimwe acyifuza guhisha abamukurikira kuri twitter. Buri munsi na buri saha aba ashyiraho amafoto mashya agaragaza ko we na Chris brown urukundo ari rwose.
Kuri ubu yashyize hanze ifoto yafashwe ubwo yari ari mu cyumbwa kimwe na Chris Brown.
Uyitegereje ubona isa n’iyijimyemo Rihanna asoma Chris Brown ku gahanga. Ubwo yayishyiraga kuri Twitter, Rihanna yanditseho ati “Sinifuza kugenda!!! Byose wabihinduye udushwangi mukunzi!”
Indirimbo "Le Gangnam Style” ya Psy yaba ivuga ku iherezo ry’isi
Umunyeshuri yatangaje ubushakashatsi yakoze, avuga ko indirimbo Gangnam Style yaba ivuga ku iherezo ry’isi.
Uyu munyeshuri yavuze ko ibigaragara muri aya mashusho byose byerekana ko uyu muhanzi yashatse kwerekana iherezo ry’isi.
Mu bushakashatsi bwe bwatangajwe n’ikinyamakuru Le Matin, uyu munyeshuri yasabye ko iyi ndirimbo yahagarikwa ku rubuga rwa Youtube mu gihe nyamara ari yo ndirimbo yarebwe kurusha izindi zose ku isi.
Soma amagambo y’indirimbo Gangnan Style n’icyo avuga mu cyongereza
Reba amashusho ya Gangnan Style ya Psy
Nta wundi muntu 50 Cent yakumvira uretse Eminem
Mu kiganiro yagiranye na MTV News, umuraperi 50 Cent yatangaje ko nta nama cyangwa amagambo y’undi muntu yakumva uretse iby’umuraperi Eminem avuga ko yamufashije.
50 cent yagize ati “nta nama zubaka z’umuntu n’umwe ntazi neza icyo agamije. Nta nama na zimwe.”
Eminem na we yahise atangaza ko yashimishijwe no kuba 50 Cent amugirira icyizere.



















TANGA IGITEKEREZO