Jay-Z na Justin Timberlake bazakorana ibitaramo bise” The Summer Stadium Tours”, bizaba hagati ya tariki 17 Nyakanga kugeza kuri 16 Kanama 2013. Aho bazataramira mu mijyi itandukanye yo k’umugabane w’u Burayi.
Inkuru dukesha MTV ivuga ko iyo mijyi bateganya kuzakoreramo ibitaramo akaba ari, Toronto, New York, Chicago, San Francisco, Los Angeles, Vancouver, Detroit, Baltimore, Boston, Philadelphia, Miami na Hershey.
Iyi nkuru ikaba ije isa n’iyemeza ibyo Justin Timberlake aherutse kuvugira mu birori byo gutanga Grammy Awards aho yagize ati: “Turacyarimo kwitegura, ariko bizaba bishyushe, sinzi uburyo nabisobanura ariko biza bishimishije cyane”.
Indirimbo nshya ya Justin Timberlake afatanije na Jay Z bise Suit and Tie iri kuri album nshya ya Timberlake



















TANGA IGITEKEREZO