00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jennifer Lopez yagaragaje ko ahenze cyane

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 2 April 2013 saa 01:13
Yasuwe :

Ku bwo kwiyumva nk’icyamamare, Jennifer Lopez yohereje urutonde rw’ibintu bihenze akeneye, kugira ngo yitabire kuririmba mu Buhinde mu ifungurwa ry’amarushanwa yaho ya Crickets.
Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, Jennifer Lopez umuhanzi w’Umunyamerikakazi bakunze kwita J-Lo, yatumiwe mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro imikino yo mu cyiciro cya mbere ya crickets mu Buhinde muri uku kwezi kwa Mata dutangiye, bakangwa n’ibyo yasabaga, asimbuzwa undi.
Icyateye izo mpinduka ku munota wa (…)

Icyateye izo mpinduka ku munota wa nyuma, J- Lo yohereje urutonde rw’ibyo akeneye ko bizaboneka muri icyo gikorwa kugira ngo ahagere harimo indege yari kugendamo wenyine ari kumwe n’abamuherekeje gusa, anasabaga kugenerwa ibyumba by’abantu be bihenze mu mahoteri atandukanye yo mu Buhinde.

Bitewe n’ibyo J-Lo yasabaga, abategura irushanwa rya crickets bahise bamusimbuza umuraperi Pitbull gususurutsa abagera kuri miliyoni 60 bakurikira icyo gikorwa.

J-Lo ku bwe nyuma yo kumva ko ibyo yasabye bidashoboka yahise atangaza ko atazaboneka, kuko afite ibintu byinshi byo gukora nko gutunganya album ye itaha.

Lopez

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages