00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Juliana Kanyomozi ni we uyoboye urutonde rw’abahanzikazi ba Uganda mu bwiza

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 26 March 2013 saa 08:07
Yasuwe :

Mu cyegeranyo cyakozwe mu gihe cy’amezi 2 n’urubuga rwa BigEye rwo muri Uganda rwifashishije na Facebook, Juliana Kanyomozi ni we byagaragaye ko ahiga abandi bahanzikazi bose bo mu gihugu cya Uganda.
Dore uko BigEye yabitangaje:
1.Juliana Kanyomozi
Akomoka mu gace ka Tooro. Ni we uza ku mwanya wa mbere mu bwiza mu bahanzikazi bo muri Uganda, n’ubwo atajya agira amahirwe ngo abone umusore umuhata urukundo. Mu gihe kirenze imyaka icumi, Juliana afatwa nk’umwamikazi wa muzika wa Uganda (…)

Mu cyegeranyo cyakozwe mu gihe cy’amezi 2 n’urubuga rwa BigEye rwo muri Uganda rwifashishije na Facebook, Juliana Kanyomozi ni we byagaragaye ko ahiga abandi bahanzikazi bose bo mu gihugu cya Uganda.

Dore uko BigEye yabitangaje:

1.Juliana Kanyomozi

Akomoka mu gace ka Tooro. Ni we uza ku mwanya wa mbere mu bwiza mu bahanzikazi bo muri Uganda, n’ubwo atajya agira amahirwe ngo abone umusore umuhata urukundo. Mu gihe kirenze imyaka icumi, Juliana afatwa nk’umwamikazi wa muzika wa Uganda kubera ibihembo agenda yegukana, haba mu gihugu imbere ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.

2. Maureen Kabasiita

Uyu ni umwe mu bagize itsinda ‘Fusion Band’, akaba yaje ku mwanya wa kabiri mu bahanzikazi bafite uburanga kurusha abandi muri Uganda. Imiterere ye n’ijwi rinyura benshi ni byo byamuhesheje uwo mwanya.

3. Lilian Mbabazi

Uyu muhanzikazi akunzwe ku bw’ijwi rye ndetse n’ikimero cye. Ni umugandekazi ariko uvuga ikinyarwand ndetse neza cyane. Afite umwana w’umukobwa na Radio Mosey wo muri Goodlyfe.

4. Leila Kayondo

Yatowe kubera ko afite ubwiza budasanzwe, bugaragara cyane cyane ku zuru rye riteye nk’iry’abanyarwandakazi n’iminwa ye iteye amabengeza. Akundirwa kande igihagararo cye kirambutse.

5. Desire Luzinda

Yegukanye umwanya wa gatanu ku bw’imiterere ye myiza cyane yagaragaje muri iyi minsi, ku buryo hari n’abamukekeyeho gutwita. Gusa, ngo mu maso ye ntihakanganye na busa.

6. Remah Namakula

Ubwiza bwe bukundwa na benshi muri Uganda ari nabyo byamuhesheje uyu mwanya,dore ko aberwa n’inseko ye kubera utwenge tuza ku matama. Yavuzweho kuba ari mu rukundo na Eddy Kenzo gusa we akabihakana. Akiri muri Kyambogo University, Remah yakundwaga n’abasore ,aho wasangaga bose birirwa bamuhamagara ndetse bakifuza ko yabasobanurira amasomo batumva neza kandi bazi neza ko nta bumenyi afite.

7. Grace Nakimeera

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bafata iya mbere mu gukurura abagabo kubera umubiri we. Uyu mukobwa akunda kwisiga utwongerabwiza twinshi kugira ngo yigarurire abagabo bose, gusa ntuamubone akibyuka.

8. Iryn Namubiru

Uyu muhanzikazi yahoze aririmbana na Juliana Kanyomozi. Yatowe kubera agashya yakoreye abanyaUganda ubwo yavugaga ko ‘Bukenya’ wahoze ari Vice Perezida wa Uganda ari we mugabo wa mbere uzi gusomana ku isi. Kuva icyo gihe abagabo bose muri Uganda bifuzaga kuba basomana na Iryn ngo bumve uko bimera ari nabyo bihora bibakurura igihe cyose.

9. Natasha Sinayobe na Sharon O

Aba bombi baje ku mwanya wa cyenda kuko banganyije amanota gusa Natasha asa nk’uri hejuru gato, ikibao ni uko asigaye ari umubyinnyi cyane kurusha uko ari umuririmbyi. Bosmbi bafite abo bakunda, kandi ntibavuga rumwe.

10. Zuena Kirema na Zari

Bombi bagerageje kuririmba igihe gito birabananira. Nka Zuena yakoze indirimbo ebyiri zonyine, bimunaniye ahitamo kujya guteka imigati. Zari na we yagerageje kuririmba, byanze ahita yiyubakira urugo. Gusa bakiririmba babarirwaga mu bahanzikazi beza muri Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages