Kanye West na Kim Kardashian baguze inzu ya miliyari zirenga 7 z’Amanyarwanda
Mu kwitegura umwana wabo, Kanye West na Kim Kardashian baguze inzu ya miliyoni 11 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga amanyarwanda 7,150,000,000.
Iyi nzu y’akataraboneka yubatse mu buryo bw’inzu z’abataliyani (Italian-style villa) ntiruzura, ariko iracyubakwa neza.
Kim Kardashian na Kanye West bagiye kuba abaturanyi b’ibindi byamamare nka Jennifer Aniston, Chris Paul, na Joe Francis.
Bivugwa ko Kim na Kanye biteguye kuzarinda umwana wabo ba gafotozi n’itangazamakuru muri rusange, ku buryo batanze miliyoni eshatu z’amadolari ku muntu wari wabasabye kuzatangaza amafoto y’umwana wabo bwa mbere.
Taylor Swift yatandukanye na Harry Styles wo muri One Direction
Nyuma y’amezi make bakundana, abahanzi Taylor Swift w’imyaka 23 na Harry Styles w’imyaka 18, bamaze gutandukana.
Ibi byagaragajwe n’uko Swift yahise afata indege byihuse ava Virgin Gorda island mu Bwongereza nyuma yo gutongana na mucuti we Harry Styles uririmba mu itsinda One Direction, itsinda rikunzwe ryo mu Bwongereza.
Bivugwa ko yafashe indege ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Murumuna wa Kim Kardashian yashyize ku isoko utwenda twe tw’imbere
Khloé Kardashian, murumuna wa Kim Kardashian bo mu muryango uzwi mu gukora ibiganiro by’ubwiza n’ibyamamare ku mateleviziyo, yashyize ku isoko utwenda twe tw’imbere tw’amakariso n’amasutiya.
Ibi yabigaragaje mu magambo yanditse kuri twitter, ati "Umwaka mushya, ububiko bw’imyambaro bushya.”
Imbuga za ‘internet’ zashyize ahagaragara intonde z’imyambaro igurishwa, zivuga ko utu twenda turi gukosha.



















TANGA IGITEKEREZO