Umunyamiderikazi Kim Kardashian n’umukunzi we Kanye West, bategereje kubyara umwana w’umukobwa nk’uko byatangajwe n’umwe mu nshuti zabo wa bugufi utashatse ko amazina ye atangazwa.
Us Weekly dukesha iyi nkuru kiravuga ko inshuti ya bugufi y’uyu muryango ari yo yatangarije iki kinyamakuru ko ibi byamamare bitegereje kubyara umwana w’umukobwa mu mezi make ari imbere, bakaba baratangiye no gutekereza ku myambaro bazamwambika.
Kardashian aherutse gutangaza ko umugabo we yatangiye gutekereza ku myambaro umwana wabo azambara, aho yagize ati "Kanye agendana n’ibigezweho abantu bose barabizi! Ni yo mpamvu yatangiye gutekereza imyambaro igezweho umwana wacu azambara!”
Umwana wa Kardashian na Kanye West azavuka muri Nyakanga 2013, bakaba baratangiye kubana nk’umugore n’umugabo muri Werurwe 2012. Ku itariki ya 30 Ukuboza 2012 akaba ni bwo batangiye gutangaza inkuru y’uko batwite, mu gitaramo Kanye West yari yakoreye ahitwa Atlantic City.



















TANGA IGITEKEREZO