00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kitoko Bibarwa n’icyamamare Viviane N’dour bazataramira Abanyarwanda mu Bubiligi

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 4 December 2012 saa 05:22
Yasuwe :

Mu gusoza umwaka neza mu byishimo bisangiwe mu Bubiligi harategurwa igitaramo cyateguwe na « Team Production » ifatanyije na « Eben Event » igitaramo kizitabirwa na Kitoko Bibarwa, Viviane N’dour na The Djolof Band kizabera i Buruseli tariki 31 ukuboza 2012.
Nk’uko Karekezi Justin, uhagarariye ishyirahamwe Team Production, yabitangarije IGIHE, bateganya kuzakira abantu bagera ku 1500 uwo mugoroba, mu rwego rwo kwishimira kurangiza umwaka mu mahoro no kwishimira ibyo bagezeho. (…)

Mu gusoza umwaka neza mu byishimo bisangiwe mu Bubiligi harategurwa igitaramo cyateguwe na « Team Production » ifatanyije na « Eben Event » igitaramo kizitabirwa na Kitoko Bibarwa, Viviane N’dour na The Djolof Band kizabera i Buruseli tariki 31 ukuboza 2012.

Nk’uko Karekezi Justin, uhagarariye ishyirahamwe Team Production, yabitangarije IGIHE, bateganya kuzakira abantu bagera ku 1500 uwo mugoroba, mu rwego rwo kwishimira kurangiza umwaka mu mahoro no kwishimira ibyo bagezeho.

Igitaramo cyo muri urwo rwego kiba buri mwaka ariko muri uyu wo harimo akarusho ko guhuza Diaspora ya Senegal na Diaspora Nyarwanda n’abandi banyafurika n’inshuti zabo bo mu Burayi.

Yakomeje agira ati "Mu bazaba bari ku isonga mu gushyushya uwo munsi mukuru harimo umunyarwanda Kitoko Bibarwa uzwi cyane mu Rwanda no muri za Diaspora Nyarwanda nyinshi zitandukanye, twatumiye kandi umuhanzi w’icyamamare uzwi cyane muri Sénégal n’ahandi mu bindi bihugu bitandukanye, Viviane N’dour na The Djolof Band. Uwo mugoroba kandi uzagaragaramo Deejay Princess Flor, DJPaulin na DJ Omzéé."

Viviane N’dour

Kwinjira muri icyo gitaramo kizarangiza umwaka wa 2012, ngo bizaba ari amayero 25 uhamagaye ukabivuga mbere na 30 kubazazigura bahageze, na ho mu myanya y’icyubahiro (VIP) bakishyura amayero 50


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages