00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubwa 50 Cent, Hip Hop y’ubu yabaye nka defile de mode

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 14 March 2013 saa 01:00
Yasuwe :

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo ku rubuga HypeTrak, 50 Cent udakunze kurya amagambo yagarutse ku kuntu abona Hip Hop muri iki gihe, avuga ukuntu kuri ubu iyi njyana iri gukata ikona rya dogere 180 ugereranyije n’aho ibintu byahoze, kuko kubwe abona yarataye umwimerere cyane kuburyo isigaye ari uruvange rwa Rap, Hip-Hop, R&B, pop, na rock (uru ruvange barwita "Hipster rap"), abantu usanga barangwa no kwambara imyenda yo mu muco wa Hip Hop, ariko ugasanga baririmba injyana (…)

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo ku rubuga HypeTrak, 50 Cent udakunze kurya amagambo yagarutse ku kuntu abona Hip Hop muri iki gihe, avuga ukuntu kuri ubu iyi njyana iri gukata ikona rya dogere 180 ugereranyije n’aho ibintu byahoze, kuko kubwe abona yarataye umwimerere cyane kuburyo isigaye ari uruvange rwa Rap, Hip-Hop, R&B, pop, na rock (uru ruvange barwita "Hipster rap"), abantu usanga barangwa no kwambara imyenda yo mu muco wa Hip Hop, ariko ugasanga baririmba injyana zitajyanye.

Ku baba bibaza itandukaniro hagati ya Hip Hop na Rap, iyi ya nyuma ni injyana yo mu muco wa Hip Hop. Umuco wa Hip Hop urimo byinshi birimo uburyo abantu bambara, injyana ya muzika bumva cyangwa baririmba, ndetse n’ubugeni burimo gutera amarangi ku mazu bita “graffiti”.


Ibirenge bya Jim Carrey byateye abatari bacye ibitwenge

Umukinnyi w’amafilimi rurangiranwa mu rwenya, Jim Carrey, yateje ibitwenge umuhanda wose aho yanyuze kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwo yari asohotse mu nyubako yari amaze kugiriranamo ikiganiro na “The Late Show with David Letterman” mu rwego rwo kumenyekanisha filimi ye iheruka, Jim Carrey yari yambaye inkweto zisa n’ibirenge bya rutura… Ubwo yari ategereje tagisi imutwara, yahagaze amara akanya katari gato ku muhanda acaracara bisanzwe, gusa ibitwenge byari byazahaje abarimo banyura muri uwo muhanda.

Ubwo Jim Carrey yarimo asohoka mu nyubako yagiraniyemo ikiganiro na David Letterman, ibirenge...
Aha Jim Carrey yahamaze umwanya utari muto ahacaracara ubwo yari ategereje tagisi yari bumutware

Toni Braxton yatamajwe n’ikizinga cy’icyuya mu kwaha ubwo yari mu birori

Ubwo yari kumwe n’avandimwe bafatanyije mu itsinda The Braxtons barimo Traci, Trina, Towanda na Tamar ubwo bari mu gikorwa cyo gutangiza kumugaragaro ikiganiro cyabo (reality show), Toni Braxons w’imayaka 45 y’amavuko yagaraye mu kwaha kwe harimo ikizinga cy’icyuya yari yavuye kubera izuba ryari ryakamejeje.

Amafoto Toni Braxton agaragaraho yavuye icyuya mu kwaha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages