00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madonna yinjiye mu mubare w’abamiliyarideri ku isi

Yanditswe na

France Olivier Gatabazi

Kuya 28 March 2013 saa 04:41
Yasuwe :

Nyuma y’ibikorwa bya muzika byinshi yakoze, ndeste akaba ari na we winjije amafaranga menshi mu mwaka w’ 2012 ubwo yazengurukaga isi mubyo yise MDNA, Madona yujuje miliyari y’amadorali.
Uyu muhanzikazi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Like a Prayer’, ‘Take a Bow’, ‘Like it or not’, n’izindi yamaze kuzuza miliyari y’amadorali nk’uko ikinyamakuru The New York Post cyabitangaje.
Mu mafaranga Madona abona, amenshi ntayakura mu muziki, ahubwo ayakura mu bindi akora ku ruhande, dore ko (…)

Nyuma y’ibikorwa bya muzika byinshi yakoze, ndeste akaba ari na we winjije amafaranga menshi mu mwaka w’ 2012 ubwo yazengurukaga isi mubyo yise MDNA, Madona yujuje miliyari y’amadorali.

Uyu muhanzikazi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Like a Prayer’, ‘Take a Bow’, ‘Like it or not’, n’izindi yamaze kuzuza miliyari y’amadorali nk’uko ikinyamakuru The New York Post cyabitangaje.

Mu mafaranga Madona abona, amenshi ntayakura mu muziki, ahubwo ayakura mu bindi akora ku ruhande, dore ko uretse amafaranga radio na televiziyo zitandukanye zibimuha angana na miliyoni 10 z’amadorali y’Amerika, akora n’ubucuruzi mu bitaramo bye, aho agurisha amafoto ye, imyenda ye, n’ibindi bitandukanye. Ibyo bikaba byaramwinjirije miliyoni 75 mu mwaka ushize. Ikindi kandi afite n’umubavu (perfume) witwa “Truth or Dare” yamuzaniye miliyoni 60 z’amadorali y’Amerika.Yasinyanye kandi amasezerano na ‘Vodka smirnoff’ amuha akayabo ka miliyoni 10. Afite kandi n’uruganda rw’imyenda rwitiriwe akabyiniriro ke ’Material girl’.

Afite n’indi mishinga myinshi izamura umutungo we, ku buryo mu gihe gito ashobora kuba yujuje miliyari 2 z’amadorali y’Amerika.
Kugera kuri ibi, byatwaye Madona imyaka 30 n’imanza nyinshi, ariko yanagurishije kopi z’indirimbo ze zigera kuri milliyoni 360.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages