00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madonna yaraye ageze muri Malawi

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 2 April 2013 saa 09:48
Yasuwe :

Aherekejwe n’abana arera bahavuka, umuhanzikazi w’icyamamare Madonna yaraye ageze mu gihugu cya Malawi.
Nk’uko byatangajwe na 7sur7, Madonna yageze muri Malawi mu buryo butunguranye dore ko nta gitaramo cyangwa igikorwa kidasanzwe kizwi byari biteganyijwe ko ahakorera muri iyi minsi.
Umuvugizi wa Police yo mu mujyi wa Lilongwe, Peter Botha, wabonye Madona agera muri Malawi yagize ati, “Nabonye Madonna ari kumwe n’abana be arera aribo David Banda na Mercy James, anari kumwe n’abandi (…)

Aherekejwe n’abana arera bahavuka, umuhanzikazi w’icyamamare Madonna yaraye ageze mu gihugu cya Malawi.

Nk’uko byatangajwe na 7sur7, Madonna yageze muri Malawi mu buryo butunguranye dore ko nta gitaramo cyangwa igikorwa kidasanzwe kizwi byari biteganyijwe ko ahakorera muri iyi minsi.

Umuvugizi wa Police yo mu mujyi wa Lilongwe, Peter Botha, wabonye Madona agera muri Malawi yagize ati, “Nabonye Madonna ari kumwe n’abana be arera aribo David Banda na Mercy James, anari kumwe n’abandi bantu nk’10 bari mu ndege yabo bwite.”

Madonna n'abanyaMalawi arera; David Banda (umuto) na Mercy James (umukuru)

Uyu muhanzikazi yageze ku kibuga cy’indege cya Kamuzu i Lilongwe, umurwa mukuru wa Malawi, , ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.

Binyuriye mu mushinga we yise ’Raising Malawi’, Madonna afasha byinshi Malawi, dore ko hari n’abana arera yakuye muri iki gihugu, akaba afasha ibigo birera impfubyi muri iki gihugu, akabubakira amashuri, n’ibindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages