Umuhanzi w’umunyaJamaica, Mr Vegas uririmba mu njyana ya Reggae Dancehall, arataramira abatuye umujyi wa Kampala muri iyi minsi abakristu bizihiza Pasika.
Ku bufatanye bw’inzu y’urubyiniro y’i Kampala izwi ku izina rya ‘Club Silk’ n’itsinda rimenyereweho gutegura ibitaramo n’ibindi bikorwa by’abahanzi ‘Talent Africa Management’ ndetse n’kabari kazwi nka ‘Club Beer’ batumiye umuhanzi Mr Vegas kuririmbira mu mujyi wa Kampala mu gitaramo cyiswe “Easter Street Jam with Mr. Vegas”.
Uyu muhanzi uherutse kwegukana igikombe cya MOBO Awards mu njyana ya ‘Dancehall’ azaririmbira imbonankubone muri Club Silk ku itariki ya 6 Mata.
N’ubwo Mr Vegas wamenyekanye mu ndirimbo nka Tamale, Party Turn Up, Sweet Jamaica, Tek Weh Yuhself, … yari amaze iminsi atangaje ko ahagaritse umuziki, yongeye gushyira hanze indirimbo zo njyana ya dancehall azobereyemo nka Man Ah Gallis, Can’t Stop Now (afatanije na Major Lazer), Mix Up Peggy, Wanna See You Move (afatanije na DJ GQ) na Fi Get Rich, … akazazigeza ku bazitabira iki gitaramo.
Reba indirimbo ye "Man Ah Gallis" hano:



















TANGA IGITEKEREZO