Mu karere ka Liège mu Bubiligi, abasore n’inkumi bo mu ishami rya Diaspora Nyarwanda DRB-Rugari, bateguye «Calnaval» mu rwego rwo guhuza Abanyarwanda batuye mu Bubiligi.
Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bategura icyo gikorwa Singiza Dantés aragira ati «Iriya Carnaval yateguwe n’ishami rya Diasipora nyarwanda ya Liège. Izaba ku wa gatandatu tariki 2 Werurwe 2013. Ibere hafi ya stade ya « Standard de Liège » aho bita 222 rue Ernest Solvay, 4000 Liège.
Intego yayo ni uguhuriza hamwe Abanyarwanda bo mu Bubiligi n’abo mu bindi bice baturanye, mu gikorwa cy’ubusabane no kwishimisha mu buryo bwa «Carnaval», umuntu agenekereje yakwita mu kinyarwanda Ubusabane mpuzamuco.
Singiza kandi yatubwiye ko abazabasha kwitabira iyo Carnaval byaba byiza baje bambaye imyenda y’amabara y’ubururu hose, cyangwa icyatsi kibisi, cyangwa se umuhondo; ayo mabara akaba azagaragara nk’agize ibindera rya Repubulika y’u Rwanda, nk’uko bikunze kugaragara mu yandi maserukiramuco kuko agira umwanya ukomeye.
Mu bijyanye no kwidagadura, hazagaragaramo umuririmbyikazi ukomoka muri Maroc, Nachaydi. Hazaba harimo n’umunyarwanda witwa Loïc Muyango, umuhungu uvuka ku bahanzi b’Abanyarwanda bazwi, Muyango na Faina Numukobwa wo mu mitari. Singiza yavuze kandi ko uyu Loïc afite ubuhanga mu kuririmba n’ijwi ryiza. Undi muririmbyi uzaba urimo ni Santana na we w’Umunyarwanda.
Hazaba kandi hari na DJ Kris, uzashyiraho umuziki kugeza mu gitondo, kwinjira bizaba ari mahero 10, kubashaka kuhagera na za bisi bafata « Bus: 1, 3, na 4 zibageza hafi ya stade Standard. Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri telefone 0495 690 435.



















TANGA IGITEKEREZO