00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyampinga w’u Bubiligi yaba ari mu rukundo n’Umunyarwanda Jali

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 22 July 2012 saa 03:16
Yasuwe :

Umunyarwanda ukomeje kubica bigacika muri muzika mu gihugu cy’u Bubiligi, Jali kuri ubu bikomeje kuvugwa ko asigaye akundana na Nyampinga w’u Bubiligi Laura Beyne.
Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Bubiligi, Jali ufite imyaka 23 ndetse uherutse kuba umuhanzi w’umwaka w’2012 muri icyo gihugu ubwo yegukanaga igihembo muri « Les Octaves de la Musique », Benshi mu bakunze kuba hafi ye bemeza ko amaze igihe gito akundana na Miss Belgique, ndetse mu minsi ishize hari (…)

Umunyarwanda ukomeje kubica bigacika muri muzika mu gihugu cy’u Bubiligi, Jali kuri ubu bikomeje kuvugwa ko asigaye akundana na Nyampinga w’u Bubiligi Laura Beyne.

Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Bubiligi, Jali ufite imyaka 23 ndetse uherutse kuba umuhanzi w’umwaka w’2012 muri icyo gihugu ubwo yegukanaga igihembo muri « Les Octaves de la Musique », Benshi mu bakunze kuba hafi ye bemeza ko amaze igihe gito akundana na Miss Belgique, ndetse mu minsi ishize hari n’abemeza ko bababonye bafatanye agatoki ku kandi bahuje urugwiro mu mihanda yo mu mujyi wa Buruseli.

Miss Laura Beyne agiye gushira agahinda yaba yaragize ubwo yatandukanaga n’umukinnyi w’umupira w’amaguru Alex Bossekota bari bamaranye imyaka igera kuri ibiri, kuko nk’uko byatangajwe na bamwe mu bakunze kuba hafi ya Jali, muri iki gihe urukundo ni rwose hagati ya ye na Beyne.

Miss Laura Beyne, ubu uri mu Bushinwa aho ahatanira kuba Nyampinga w’Isi, ntabwo aragira icyo atangaza kuri urwo rukundo rwabo. Ku rundi ruhande, Darline Devos, Perezida wa Komite ishinzwe gutoranya Nyampinga w’u Bubuiligi, abajijwe n’igitangazamakuru ” Sud Presse”, nawe yemeje ko Jali na Laura bafitanye ubucuti.

Jali yavukiye mu Rwanda nyuma aza kuhava afite amezi make cyane ajyana n’umuryango we mu Bubiligi. Ababyeyi be bakomeje kumutoza umuco nyarwanda. Afite ibyo azi ku mbyino no mu ndirimbo gakondo.

Ubwo Jali yagarukaga mu Rwanda muri 2005 akiri ingimbi, yashoboye kubonana n’umuryango we yasize amenya neza inkomoko ye. Ahamara imyaka ibiri mu gihe cyo kwitegura kurangiza amashuri yisumbuye, aho niho yakomeje kugirira urukundo ruhambaye igihugu cye cy’u Rwanda.
Jali agira ati :’’ Iyo uvanze imico, ugomba guhoza ijisho kubyo ubonye byose bihita’’

Mu w’2001, nibwo Jali yasohoye album ye ya mbere yise ‘’Des jours & des lunes’’, yakunzwe cyane inyura ku ma radio na televisiyo bitandukanye no mu bitaramo.
Jali aririmba mu njyana ituje, yemera cyane ibihangano bya baririmbyi nka Tracy Chapman, George Brassens Bob Marley ndetse cyane cyane umuririmbyi w’Umunyakongo Lokua Kanza.

Ubusanzwe Jali avuga i Gifaransa n’Icyongereza, ngo ababazwa no kutamenya neza iKinyarwanda uririmi rwe, ariko agerageza gukoresha amagambo make azi iyo aririmba.

Jali akunda u Rwanda cyane kandi kenshi akunda kuruganiriza abandi ari nako ashimishwa no kubazwa ibijjyanye n’u Rwanda.Uyu muririmbyi atangaza ko ashimishwa cyane no kuba u Rwanda rumaze imyaka 50 rwigenga.

Akirangiza amashuri ye mu bijyanye n’Itumabnaho, Jali yijfuzaga gukomereza umuziki we mu Rwanda, ariko ntibyamushobokera. Avuga ko yifuza kuba mu Rwanda ari naho yazasazira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages