00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa bamwe mu bahanzi b’Abanyamerika bageneye Obama

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 9 November 2012 saa 08:58
Yasuwe :

Nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwa Perezida Barack Obama, abahanzi batandukanye b’ibyamamare bagiye bagaragaza ibitekerezo byabo babinyujije kuri Twitter no mu bindi bitangazamakuru.
Byinshi muri ibi bitekerezo bikubiyemo ubutumwa bw’ishimwe bahaye Obama ku kuyobora manda ya kabiri.
Dore bumwe mu butumwa IGIHE twabashije gukusanya:
-Justin Bieber @justinbieber
we yanditse kuri twitter agira ati "Ibyishimo byinshi muri aka kanya, intsinzi nziza (…)

Nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwa Perezida Barack Obama, abahanzi batandukanye b’ibyamamare bagiye bagaragaza ibitekerezo byabo babinyujije kuri Twitter no mu bindi bitangazamakuru.

Byinshi muri ibi bitekerezo bikubiyemo ubutumwa bw’ishimwe bahaye Obama ku kuyobora manda ya kabiri.

Dore bumwe mu butumwa IGIHE twabashije gukusanya:

-Justin Bieber @justinbieber

we yanditse kuri twitter agira ati "Ibyishimo byinshi muri aka kanya, intsinzi nziza Perezida Obama.. Ndi Umunyakanada. Ndishimye. #Ubwisanzure n’ubuzima bwiza :)"

Katy Perry ‏@katyperry

Katy Perry ‏

Birabaye kandi ibintu bigiye mu buryo!!!

Amber Rose ‏@DaRealAmberRose

Amber Rose

Yagize ati "Obama yatsinze!!!! Yaa! Ndishimye bitavugwa! ;-) #Imyaka 4 yindi:-)"

Rihanna ‏@rihanna

Rihanna

Yagize ati "Mushyire ikiganza kimwe mu birere kubwa Perezida!!! Obama wacu!"

Niall Horan @NiallOfficial

Niall Horan wo muri One Direction

Uyu muhanzi wo mu itsinda rya One Direction we yagize ati "Yeahhhh! Birabaye @barackobama ! NI uwambere! Mbega umugabo! Indi myaka 4!".

Kelly Clarkson @kelly_clarkson

Kelly Clarkson

We yabwiye igitangazamakuru cyo mu Bwongereza ko yagombaga kongera gutora Obama kubera ko yashyigikiye kubana kw’abahuje ibitsina.

Nicki Minaj @NICKIMINAJ

Nicki Minaj

N’ubwo yaherukaga gutungura abafana arapa agaragaza ko ashyigikiye Mitt Romney mu ndirimbo nshya ya Lil Wayne, nawe yagize icyo avuga ku gutorwa kwa Obama abinyujije kuri twitter agira ati “Ha! Warakoze kumva ko biriya nabikoraga mu gushaka gusetsa no kurema udushya Bwana Perezida, nkunda kubikora… urukundo no kugushyigikira”.

Eva Longoria @EvaLongoria

Eva Longoria

Umwe mu bafana b’imena ba Obama yanditse kuri twitter ati “Twabigezeho!!! Obama yongewe gutorwa!!!!! Yego!! Yego Twabishobora! Barack Obama yongeye gutorerwa kuba perezida wa 44 wa USA!!!! Komereza aho @BarackObama!!!! Njyewe n’inshuti zanjye ibyishimo byaturenze, njyewe ho nanarize! Komeza uteze igihugu imbere!!! Obama!!!"

Beyonce @BeyonceLite

Amafoto Beyonce yahise atangaza nyuma yo gutora

We yahise ashyira hanze ifoto nuko yandikaho aya magambo agira ati "Take that Mitches, ashaka gusobanura ati [emera gutsindwa Mitt]".

Beyonce n’umugabo we Jay-Z bashyigikiye Obama kuva mu 2008. Muri uyu mwaka bwo bakoresheje igitaramo cyo gukusanya amafaranga y’inkunga gushyigikira Obama.

Lady Gaga @ladygaga

Lady Gaga

Abaturage bafite imbaraga! Biteye ishema gukomezanya nawe mu myaka ine iri imbere,”

Obama @BarackObama

Nawe yaje gufata akanya nuko ashimira abantu bose bamushyigikiye abinyujije kuri twitter nuko yandika ati "Twese turi kumwe muri ibi. Ni nako twabigenje mu kwiyamamaza, kandi nibo turi bo. Mwarakoze."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages