Nyuma y’aho mu rugo rw’umuhanzi Joseph Chameleone ukomoka mu gihugu cya Uganda habereye urupfu rw’umusore witwa Robert Karamagi mu kwezi gushize, Chameleone we akomeje guhakana kubigiramo uruhare.
Ikinyamakuru The New Vision kiravuga ko ubwo uyu musore w’imyaka 27, yazaga mu rugo rw’uyu muhanzi tariki ya 26 Ukuboza 2012, Polisi yaje gutabazwa ko yatwitswe hakoreshejwe umuriro, bityo umuryango w’uyu Karamagi wo ugashinja Cameleone kuba we n’umuryango we, barafashe uyu musore bakamukubita, nyuma baza kumutwika ari na bwo yitabaga Imana.
N’ubwo ariko uyu muryango uvuga ibi, umuhanzi Joseph Chameleone yatangarije The New Vision, agira ati “Rwose ibi uyu muryango uvuga njye sinabikora, Imana yonyine ni yo ishobora byose kandi nizeye ko nyuma y’iperereza rya Polisi, ikizavamo cyose nzacyirengera, kuko nzi ko ndi umwere.”
Chameleone kandi yavuze ko abavuga ko ngo yakubise uyu musore nyuma akanamutwika atari byo, kuko ngo na we ari umubyeyi udashobora kubabaza undi mubyeyi dore ko ntacyo yaba yaramuhoye, ahubwo akavuga ko ashobora kuba yaritwitse ku giti cye, kuko ngo n’ubundi yari yaje mu rugo rwe ntawamuhaye uburenganzira.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Idd Ibin Ssenkumbi, yatangaje ko Polisi yaje mu rugo rwa Chameleone, mu rwego rwo kumva icyo abivugaho ndetse n’abaturanyi be, bityo hakaba hategerejwe ibizavamo.



















TANGA IGITEKEREZO