00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Psy nta kibazo atewe na Restora yiyitiriye indirimbo ye ikunzwe ku isi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 30 November 2012 saa 01:18
Yasuwe :

Umuraperi w’umunyakoreya y’Amajyepfo Psy’s atangaza ko atazarega resitora yo muri Los Angeles yiyitiriye izina ry’indirimbo ye yamamaye cyane yitwa "Gangnam Style".
Indirimbo "Gangnam Style" yatumye uyu muraperi aba umuhanzi wa mbere ubu ufite indirimbo yarebwe n’abantu benshi cyane kuri ‘Youtube’, agaca kuri Justin Bieber wari uri kuri uyu mwanya.
Avuga ko we adashobora kwita ku by’uko iyi restora yiyitiriye izina ry’indirimbo ye, kuko kuri we ahubwo ngo ari ishema kuko yavuye kure. (…)

Umuraperi w’umunyakoreya y’Amajyepfo Psy’s atangaza ko atazarega resitora yo muri Los Angeles yiyitiriye izina ry’indirimbo ye yamamaye cyane yitwa "Gangnam Style".

Indirimbo "Gangnam Style" yatumye uyu muraperi aba umuhanzi wa mbere ubu ufite indirimbo yarebwe n’abantu benshi cyane kuri ‘Youtube’, agaca kuri Justin Bieber wari uri kuri uyu mwanya.

Avuga ko we adashobora kwita ku by’uko iyi restora yiyitiriye izina ry’indirimbo ye, kuko kuri we ahubwo ngo ari ishema kuko yavuye kure.

Urubuga rwa TMZ rwatangaje ibi rwanditse ko iyi resitora itigeze isaba uburenganzira uyu muraperi kugira ngo yiyitirire izina ry’indirimbo ye ikunzwe. Rwanditse kandi ko iyi resitora ubusanzwe yitwaga Soju Town, ariko ikaza gufunga nyuma igafungurana izina rya "Gangnam Style".

Iyi ndirimbo ya Psy iri mu ndirimbo ziri kugaragara kenshi mu ntonde zinyuranye z’indirimbo zikunzwe hirya no hino ku isi, by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages