Nyuma yaho ejo urubuga rwa TMZ rutangarije ko Lil Wayne yitabye Imana kandi umuryango we wari umuri hafi ariko basenga amasengesho ya nyuma, inshuti ze za hafi n’umuryango we bahakanye iyo nkuru itangaza urupfu rwe.
Umuvugizi wa Lil Wayne yatangaje ko ari muzima, nyuma y,aho yafatiwe n’igicuri akajyanwa mu bitaro igitaraganya. Aravuga ko inkuru ivuga ko yitabye Imana ndetse, inavuga ko yashyizwe mu cyuma kimwongerera umwuka atariyo.
Nanone kandi, n’muraperi T.I yanyomoje ayo makuru avuga urupfu rwa Lil Wayne, naho umugore we akaba na nyina w’umwana we wa mbere, nyuma yo kumva icyo kinyoma yavuze ko abantu batari bakwiye kuvuga inkuru z’ibinyoma baba batahagazeho.



















TANGA IGITEKEREZO