Abinyujije ku muvugizi we, Victoria Beckam yatangaje ku mugaragaro ko atakibarizwa mu itsinda ‘Les Spice Girls.’
Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, ubusanzwe itsinga Les Spices Girls ryari rigizwe n’abakobwa b’Abongereza 5 ari bo Mel B, Mel C, Geri Halliwell, Emma Bunton n’umufasha wa David Beckham ari we Victoria Beckham utakiribarizwamo.
Perez Hilton, umuvugizi wa Victoria yatangaje ko uyu mubyeyi afite umuryango mugari agomba kureberera ko atagikurikiranye inganzo ya muzika. Akaba ari yo mpamvu yatangaje ku mugaragaro ko asezeye mu itsinda ‘Les Spices Girls’.
Abasigaye muri iri tsinda bakaba batangaje ko batazahagarika kuririmba, ahubwo bazashaka undi uzamusimbura kandi bizeye neza ko azakundwa n’abafana b’iryo tsinda, bakazamutangaza mu biganiro bya muzika bica ku nsakazamashusho.
Victoria Beckham yatangaje ko iminsi yamaze muri iri tsinda yayishimiye cyane, kandi ko yifuriza bagenzi be bane basigaye amahirwe masa mu byo bazakora batakiri kumwe.



















TANGA IGITEKEREZO