Kuri tariki ya 30 Gicurasi 2012, abahanzi b’itsinda Kama Jeshi Band bataramiye abagororwa bo muri Gereza ya Kigali RCS, aho barwanyaga ibiyobyabwenge n’agakoko gatera SIDA mu bagororwa.
Iki gitaramo cyatangijwe n’isengesho ndetse n’umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yabyo bitewe n’uko mu bagororwa havugwamo ingeso yo kwendana ku bahuje ibitsina no kunywa ibiyobyabwenge rwihishwa, abagororwa baganirijwe n’abayobozi batandukanye uburyo bakwiriye kwirinda kubinywa n’uburyo bagomba kwirinda agakoko gatera SIDA.
Ku bakorana imibonano bahuje ibitsina, dore ko ngo nta mugororwa w’umugore ukorana imibonano n’uw’umugabo bitewe n’uko badafungirwa hamwe, nyuma yo kuganirizwa uburyo bagomba kwirinda basabwe no kudaha akato abanduye.
Mu bihangano by’abagororwa, baririmbaga bagira bati: “Intambara n’ibyorezo byugarije Isi yose, nimuze dusabe Imana amahoro”, bagakomezaga baririmbaga n’izindi zikubiyemo ubutumwa bwo gushaka amahoro mu Rwanda, Afurica no ku Isi hose haba mu mbyino z’umuco Nyarwanda no muzindi mbyino z’amahanga.
Itsinda Kama Jeshi Band rigizwe n’Umupolisi, Umusirikare, Ushinzwe gereza n’Umuturage umwe, ubwo ryatangiraga kubataramira, abari bataramiye aho barimo abagororwa n’abayobozi bagaragaje ibyishimo byinshi barahaguruka babyinira hamwe.
Komiseri ushinzwe kugorora muri gereza Rukundo Emmanuel yavuze ko impamvu bashyizeho ibi bitaramo ari mu rwego rwo gukura mu bwigunge abari mu magereza 13 yo mu Rwanda wongeyeho ikigo ngorora muco cya Nyagatare bakabakura, bakabigisha guharanira kurwanya ikibi, kubashakira ubuzima bwiza, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byabangiriza ubuzima kuko ngo iyo bataramye ubutumwa bashaka gutambutsa, ndetse n’abagororwa bakabwumva kandi bakanabyishimira.
Komiseri Marry Gahonzire yagize ati: “Ni Ibitaramo bya muzika byahanzwe n’itorero ry’abashinzwe umutekano rizazenguruka igihugu cyose aho rizaba rigamije kurwanya ibiyobyabwenge muri za gereza zacu kuko ari ibizira, dore ko hari n’abafunzwe aribyo bazira. Ikindi ni uko bagomba kwirinda agakoko gatera SIDA banirinda guha akato abagize ibyago bakakandura”.
Gahonzire yakomeje anabakangurira kandi kubungabunga ubuzima bwabo basenyera umugozi umwe mu guharanira kubaka igihugu, ndetse no kuba bakitangira mu gihe bibaye ngombwa.
Bibukijwe ko umufasha wa Perezida Kagame ariwe watangije kumugaragaro iki cyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge i Burasirazuba muri Gatsibo.
Photo: Kwizera Emmanuel



















TANGA IGITEKEREZO