00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi 5 bo mu Rwanda bafite abakunzi b’abazungu baza ku isonga mu rukundo

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 4 March 2013 saa 12:51
Yasuwe :

Ubushakashatsi twakoze duhereye mu bitaramo cyangwa se ibidni birori bitandukanye, abahanzi 5 baza ku isonga mu kwerekana urukundo bafite abakunzi b’abazungu.
1. Dre D Andre
Dre D Andre ni umuhanzi ufite umukunzi witwa Clare Murtagh ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza (UK). Dre amaze kumenyekana cyane mu njyana ya Afrobeat dore ko amaze no gukorana indirimbo n’abahanzi benshi barimo Tom Close, Ancle Austin, Miss Jojo, Alpha Rwirangira ndetse n’abandi.
2. Adolphe Bagabo (A.K.A) Kamichi (…)

2. Adolphe Bagabo (A.K.A) Kamichi

Kamichi ni umuhanzi w’umunyarwanda ufite umukunzi witwa Emily Dubois Hollander ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Amaze kumenyekana cyane mu njyana ya Afrobeat aho usanga yaragize uruhare rwo kuzamura iyo njyana cyane.

3. Rukundo Frank (A.K.A) Frank Joe

Frank Joe ni umuhanzi w’umunyarwanda washakanye na Melanie Gale ukomoka mu gihugu cya Canada. Kuri ubu akaba ari na ho abarizwa, bafitanye abana babiri.

4. Rwirangira Christian

Rwirangira Christian ufite umukunzi witwa Rachel Walmsley ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza (UK), ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane ubwo yajyaga mu marushanwa ya Tusker Project Fame session 2 mu gihugu cya Kenya. Kuri ubu ari mu Rwanda aho akorera ibihangano bye.

5. Sibomana Bon Coeur (A.K.A) Scrm Degenerous

Scrm ari kumwe n'umukunzi we Ericka

Scrm Degenerous afite umukunzi witwa Ericka ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwe mu batunganya amashusho y’indirimbo z’Abanyarwanda akaba akorera mu nzu yitwa Showface.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages