00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi b’Abarundi baririmba mu njyana ya Reggae bataramanye n’Abanyarwanda i Kigali

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 December 2012 saa 12:13
Yasuwe :

Rimwe mu matsinda akunzwe cyane mu Burundi Lion Story n’itsinda ryo mu Rwanda riririmba mu njyana ya Reggae ryitwa Kidz Voice (ubu ryahindutse Strong Voice) bataramiye Abanyarwanda ku itariki ya 15 Ukuboza 2012.
Iki gitaramo cyabereye i Kigali mu Rwanda, kuri Alpha Palace i Remera.
Aganira na IGIHE , Dusabimana Heritier, w’imyaka 25, uririmba mri Kidz Voice yavuze ko aba bahanzi basanzwe bakorana ibitaramo mu Burundi no mu Rwanda, yongeraho ko iki gitaramo cyari mu rwego rwo kwifurizanya (…)

Rimwe mu matsinda akunzwe cyane mu Burundi Lion Story n’itsinda ryo mu Rwanda riririmba mu njyana ya Reggae ryitwa Kidz Voice (ubu ryahindutse Strong Voice) bataramiye Abanyarwanda ku itariki ya 15 Ukuboza 2012.

Iki gitaramo cyabereye i Kigali mu Rwanda, kuri Alpha Palace i Remera.

Aganira na IGIHE , Dusabimana Heritier, w’imyaka 25, uririmba mri Kidz Voice yavuze ko aba bahanzi basanzwe bakorana ibitaramo mu Burundi no mu Rwanda, yongeraho ko iki gitaramo cyari mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya wa 2013 ku bafana babo mu njyana ya Reggae.

Sikubwabo Romeo uririmba muri Lion Story yavuze ko baje gushyigikira bagenzi babo bo mu Rwanda, yongeraho ko bishimiye kuba abafana baragaragaje ko banyuzwe n’umuziki wa Live babakoreye.

Reba uko byari byifashe mu mafoto n’amashusho:

Abafana bari benshi kandi bishimiye igitaramo cy'injyana ya Reggae
Kidz Voice baririmba muri Alpha Palace
Abahanzi bagize itsinda rya Lion Story bari baturutse mu Burundi baririmba
Abafana n'abahanzi nyuma y'igitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages