00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bamenyekaniye muri FESPAD barasaba kwitabwaho

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 3 March 2013 saa 11:01
Yasuwe :

Iserukiramuco nyafurika ry’imbyino (FESPAD) ryabaye nk’inzira yo kumenyekanisha abahanzi bari hirya no hino mu gihugu bifitemo impano ariko batari basanzwe bazwi, aho bahatanaga ku rwego rw’Intara bakomokamo bigatuma babonwa na benshi.
Twagiramungu Bernard waje ahagarariye Akarere ka Rwamagana akaba uwa mbere mu bahanzi baririmba mu njya za Kizungu, Hip Hop, yagize ati “Ndashimira cyane RDB yatumye twigaragaza. Nanejejwe cyane n’uko nabaye uwa mbere mu ntara yose y’Iburasirazuba. (…)

Iserukiramuco nyafurika ry’imbyino (FESPAD) ryabaye nk’inzira yo kumenyekanisha abahanzi bari hirya no hino mu gihugu bifitemo impano ariko batari basanzwe bazwi, aho bahatanaga ku rwego rw’Intara bakomokamo bigatuma babonwa na benshi.

Twagiramungu Bernard waje ahagarariye Akarere ka Rwamagana akaba uwa mbere mu bahanzi baririmba mu njya za Kizungu, Hip Hop, yagize ati “Ndashimira cyane RDB yatumye twigaragaza. Nanejejwe cyane n’uko nabaye uwa mbere mu ntara yose y’Iburasirazuba. Byanteyemo ubushake bwinshi n’imbaraga zo kuzamura umuziki wanjye, ariko kubera ubushobozi buke, ndasaba cyane Akarere kacu n’intara ko batwitaho tukajya tunabaserukira i Kigali no mu muhanga.”

Ndayambaje Patrick, uhagarariye itsinda Strong Boys ryabaye irya mbere mu Majyaruguru, mu mbyino za kizungu we agira ati “Nkuyemo isomo rikomeye cyane ko ntagomba gutinya amarushanwa na gato. Urabona ko uturere twagize uruhare mu kutugeza hano, ndasaba rero ko Akarere ka Musanze katwitaho tukazamuka mu ntera ntibirangirire aha. Ndasaba RDB guhozaho aya marushanwa.”

Kantengwa Mediatrice waririmbaga atanga ubutumwa bw’amahoro, wo muri Nyagatare, mu ntara y’Iburasirazuba, avuga ko n’ubwo yabaye uwa gatanu bitamuciye intege kandi ko mu mafaranga ibihumbi ijana yahembwe azayakoresha igiteza imbere umuziki we.

Iriho Pascal waje ahagarariye itorero Urwibutso ry’i Rulindo rya Entreprise Urwibutso mu mbyino gakondo, agira ati “N’ubwo twabaye aba kabiri biratunejeje. Ubu twamenywe n’abantu benshi barimo n’abanyamahanga, ntibyatungurana kumva nk’ejo dutumiwe ngo tujye kubyina mu mahanga biturutse kuri aya marushanwa.”

Mu bandi baganiriye na IGIHE, abenshi bahurizaga ko bakwitabwaho n’uturere ndetse n’intara bakomokamo, haba mu nkunga yo kubafasha gutunganya ibihangano byabo, kubashakira ibitaramo baririmbamo n’ibindi byabazamura mu ntera.

Batanu bahatanaga mu ntara y'Iburasirazuba, Twagiramungu Bernard wabaye uwa mbere ibumoso na Kantengwa Mediatrice wabaye uwa gatanu ibumoso
Ndayambaje Patrick uhagarariye itsinda Strong Boys ryabaye irya mbere mu ntara y'Amajyaruguru mu mbyino za kizungu
Bamwe mu bagize itsinda Lovely Hope Ltd ryabaye irya gatanu Iburengerazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages