Ibitaromo byo gukusanya inkunga ijya mu kigega AgDF byateguwe ku bufatanye bw’abahanzi n’Inama Kkuru y’Urubyiruko y’Umujyi wa Kigali, byashojwe kuri iki cyumweru, bisize bamwe mu bahanzi batishimiye uburyo byateguwe kuko bavuga ko abari bashinzwe imigendekere y’iki gitaramo batabiteguye neza.
Abitabiriye igitaramo cyabereye muri Serena Hotel babonye impaka zikomeye zari ziri mu rwambariro rw’abahanzi, ubwo umuhanzi Masamba Intore yazaga azi ko aje gusoza igitaramo nk’umuhanzi mbere y’Itorero Inganzo Ngari, nyamara yasanze umuhanzi Mani Martin ari we urimo kuririmba ariko kuko na we yari yabwiwe ko ari we ugomba gusoza igitaramo bamusezereye ntiyabyitaho akomeza kuririmba.
Ibi byatumye Masamba ahita yisohokera, maze nyuma IGIHE turamwegera adutangariza ko kuba Mani Martin yanze kumuha umwanya na we atamurenganya ahubwo ari ikibazo cy’imitegurire mibi. Ati ”Kuba ntaririmbye aha nta kibazo, ndateganya kujya mu Bwongereza na ho ni Agaciro nzaba ngiyemo.”
Iyi mitegurire itari myiza kandi n’umuraperi Jay Polly yayikomojeho avuga ko mu gitaramo cya mbere cyabereye i Gikondo ku wa Gatandatu atabashije kuririmba kuko yahageze ahura na DJ Bissosso arimo acyura ibyuma bye (ibyakoreshwaga ku bahanzi baririmbira kuri CD), nyamara nta bindi byari byateganijwe.
N’ubwo bamwe mu bahanzi ariko bijujutira imitegurire itari myiza, David Bayingana, umwe mu bari bateguye ibi bitaramo we arashinja abahanzi bamwe na bamwe kuba batarubahirije igihe.
Uku kudahuza umugambi kw’abahanzi bari bateguye ibi bitaramo n’abandi bari bashinzwe imigendekere myiza y’ibi bitaramo harimo n’inama nkuru y’urubyiruko y’Umujyi wa Kigali, byagize ingaruka ku bwitabire bw’abakunzi b’umuziki kuko ibi bitaramo byombi bititabiriwe cyane nk’uko byari bikwiye.



















TANGA IGITEKEREZO