Abahanzi b’abagandekazi Jackie Chandiru, umuraperikazi Keko, Lilian Mbabazi (waririmbye muri Blue 3) na Cindy, baraba bari mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2012, aho baje mu gitaramo cyitwa Jungle Party ku Gisenyi.
Abategura iki gitaramo babwiye IGIHE ko kizatangira saa tatu z’ijoro kikageza mu rukerera.
Iki gitaramo kizabera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu kuri Serena Hotel i Rubavu, ari na ho ibitaramo bya Jungle Party bisanzwe bibera.
Kwinjira ni amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda.
Muri iki gitaramo hazaba harimo abandi bahanzi nyarwanda nka Knowless na Young Grace.



















TANGA IGITEKEREZO