Nyuma yo kwakira Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Prof Lwakabamba Sylas no kugaragaza abagize akanama nkemurampaka, abakobwa bahatanira kwegukana umwanya wa Nyampinga uhiga abandi muri Kaminuza nkuru y’igihugu batambutse imbere biyerekana mu mu mikenyero ya Kinyarwanda (traditional wear).
Mbere yo kwiyerekana kw’abahatanira kuba Nyampinga wa NUR, habanje imyiyereko yakozwe naba Nyampinga baturutse mu zindi Kaminuza n’amashuri makuru anyuranye baherekejwe na bimwe mu bisonga byabo anyuranye arimo, KIST, SFB,KHI, UNILAK ndetse na Nyampinga uhiga abandi mu makaminuza.
Nyuma yo kwiyerekana no gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka kw’abahatanira kwegukana ikamba rya Nyampinga wa NUR 2012 uhiga abandi, hakiriwe abayobozi b’uturere dutandukanye tugize intara y’Amajyepfo bari barangajwe imbere n’umuyobozi mukuru w’intara y’Amajyepfo.
Pastor Rutayisire Antoine ni umwe mu bashyitsi bitabiriye uyu muhango aho yaje gushyigikira umukobwa we Isimbi Deborah Abiellah.
Abahatana bakomeje kwiyerekana mu cyiciro cya 2 bambaye imyambaro isanzwe (casual wear).
Biracyaza


















TANGA IGITEKEREZO