Umuhanzi Tuyisenge Intore, yahawe urupapuro rw’ishimwe n’ubuyobozi bw’umuryango wa FPR ku rwego rw’Akarere ka Karongi kubera uruhare rwe rw’ubukangurambaga mu banyamuryango bawo.
Iri shimwe yariherewe mu Karere ka Karongi, ku wa mbere Ukuboza 2012, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe.
Mu ndirimbo nyinshi ziganisha ku gusobanura no gushishikariza abaturage gahunda na politiki ya Leta yahimbye, harimo n’indirimbo Tuyisenge yise “Karongo Nziza”, imwe mu mpamvu zo zamuhesheje urupapuro rw’ishimwe.
Umva Indirimbo Karongi Nziza ya Tuyisenge Intore
Tuyisenge wamenyekaniye cyane ku ndirimbo “Tora Kagame”, yatangarije IGIHE ko nyuma yo kwemererwa iri shimwe yerekeje mu Karere ka Rusizi atumiwe ngo arihabwe ku mugaragaro anasusurutse abaje kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe.



















TANGA IGITEKEREZO