Ubuyobozi bwa BRALIRWA na East African Promoters (EAP) butegura irushanwa rya Primus Guma Guma SuperStar (PGGSS) bwatangaje ko buzarwanya bwihanukiriye ikibazo cy’abahanzi bahuguje kugira ngo batsinde, cyane cyane abaguraga ikarita z’ubufatabuguzi za telefoni (Sim Card) nyinshi zo kwitora.
Ibi bikaba byaratangajwe mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya kabiri cyaranzwe no gutora kw’abanyamakuru n’abakwirakwiza muzika nyarwanda mu baturage (DJs). Buri umwe muri aba bafatwa nk’inararibonye za muzika yo mu Rwanda, yatoraga abahanzi bane mu byiciro bitanu byashyizweho muri iyi PGGSS II ari byo Hip hop, R&B, Afro-Beat, amatsinda (group) n’abakobwa (female).
Kugira ngo hatorwe umuhanzi, bimwe mu byagenderwaho harimo kuba nibura afite imyaka 18 y’amavuko, kuba akorera umuziki we mu Rwanda kandi akaba nibura afite indirimbo imwe yakunzwe cyane hagati ya 2009 n’ubu.
Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza no gutora bigomba kuba, abategura iri rushanwa batangaje ko barimo gushyiraho uburyo bwo kuzahagarika abahanzi bazaba bari mu barushanwa bakaba bagura ikarita z’ifatabuguzi za telefoni zirenze imwe mu rwego rwo kwitora no kwitoresha.
Ese umuhanzi uzafatirwa mu bikorwa nk’ibi azahanishwa iki?
Mushyoma Joseph uyobora EAP yatangarije IGIHE.com ko bashatse umunyamategeko urimo gutunganya amategeko n’amabwiriza agenga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II.
Mushyoma yagize ati:”Kuri uyu wa Gatanu ubwo tuzaba dutangaza 20 ba mbere dushobora kubabwira aya mategeko n’amabwiriza”.
Akomeza avuga kandi ko bazashyiraho uburyo bwo gutora butazemerera umuhanzi uhatana kugira amahugu ayo ariyo yose, gukurikirana aba bahanzi bikazakorwa n’ubuyobozi bwa EAP n’abandi bazaba bashinzwe kubikora umunsi ku wundi abahanzi 10 bazaba bavuye muri 20 ba mbere bahatana.
Abahanzi bazagenzurwa mu gihe cy’amatora
Mushyoma avuga ko hafashwe umwanzuro wo kujya bakurikirana imyitwarire y’abahanzi bahatanira PGGSS icyiciro cya kabiri nyuma yo kubona ko kubaha icyizere ngo bicunge batabasha kureka gukora amakosa nk’uko byagaragaye mu cyiciro cya mbere, ibi bikazakorwa mu rwego rwo kugira ngo bahe abahanzi amahirwe angana.
Aba bahanzi bose hamwe batowe n’abanyamakuru n’aba DJs bazatoranywamo abahanzi 20 bazatangazwa tariki 03 Gashyantare 2012, hanyuma abaturage bakazihitiramo 10 ba mbere hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni (sms).
Abahanzi 10 bazaba batoranyijwe bazagaragara mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu harimo gukora umuganda, gusura imfubyi za Jenoside, gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (harimo urwa Ntarama), kurwanya nyakatsi n’ibindi, hakazabaho kuzenguruka igihugu hakorwa ibitaramo bitandukanye bizabera mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Tariki 28 Nyakanga 2012 hazamenyekana uwatsindiye irushanwa kuri stade Amahoro habe n’igitaramo kizagaragaramo umuhanzi ukomeye mu rwego rw’Isi.
Reba Amafoto menshi yo gutangiza PGGSS II hano.


















TANGA IGITEKEREZO